skol
fortebet

Aurore Mimosa wagizwe Minisitiri mushya wa Siporo reba icyo yijeje Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Minisitiri mushya wa siporo nyarwanda Mme Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye ikizere cyo kuba umwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda, anamwizeza kutazamutenguha.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nib wo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze amavugurura muri Guverinoma ndetse no mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu, Minisiteri zirimo iya Siporo, iy’ububanyi n’amahanga n’iy’umutekano w’imbere mu gihugu zihabwa aba Minisitiri bashya.

Minisiteri ya siporo by’umwihariko yatandukanyijwe n’iy’umuco, isigara ukwayo.

Iyi Minisiteri yahawe Madame Aurore Mimosa Munyangaju wasimbuye Mme Nyirasafari Esperanse wagiriwe na Perezida Kagame ikizere cyo kwinjira muri sena y’u Rwanda.

Mu butumwa Minisitiri Munyangaju yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye ikizere cyo kuyobora iriya Minisiteri, anamwizeza ko atazamutenguha.

Ati” Mbikuye ku mutima nshimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku cyizere yangiriye akanshinga kuyobora Minisiteri ya Sports. Nishimiye inshingano mwampaye mbizeza ko ntazabatenguha kandi ko nzakorana umurava kugira ngo ntange umusaruro.”

Ibitekerezo

  • Congratulations to Aurore, Imana izagufashe mu mirimo yawe! Mukosore ariko, iyi foto ibanza si Aurore ni undi mwibeshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa