skol
fortebet

Aya magambo yo muri Bibiliya atitondewe yatiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.
Jean Bosco Rudasingwa, umuyobozi wa RWAMREK mu Ntara y‘Amajyepfo, agira ati “Twemera Bibiliya cyangwa Korowani, ko ari ibitabo by’Imana, ariko usanga amagambo amwe n’amwe yanditsemo akoreshejwe nabi yatuma abantu bahohoterana.” Atanga urugero rw’ahavuga muri Bibiliya ngo umugabo ni umutware w’umuryango, akaba agomba gukunda (...)

Sponsored Ad

Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.

Jean Bosco Rudasingwa, umuyobozi wa RWAMREK mu Ntara y‘Amajyepfo, agira ati “Twemera Bibiliya cyangwa Korowani, ko ari ibitabo by’Imana, ariko usanga amagambo amwe n’amwe yanditsemo akoreshejwe nabi yatuma abantu bahohoterana.”
Atanga urugero rw’ahavuga muri Bibiliya ngo umugabo ni umutware w’umuryango, akaba agomba gukunda umugore we, na we akamugandukira, ni ukuvuga akamwubaha muri byose.
Ibi ngo ni na byo bivamo ko umugore ahohoterwa n’umugabo, undi akabyemera kuko ngo agomba kumugandukira.
Pasiteri Phenias Nizigiyumukiza wo mu itorero ry’Abangirikani na we avuga ko abantu ubwabo bashobora gusoma ibyanditswe byera bakabyumva nabi, cyangwa n’ababigisha batazi kujyanisha ijambo ry’Imana n’ibihe bigezweho bakaba babayobya.
Ati “Ni na yo mpamvu igihugu cyacu cy’u Rwanda kirimo gusaba ubumenyi buhagije ku bize iby’iyobokamana kugira ngo babashe gutanga ibifitiye umumaro abayoboke.”
Afatiye urugero ku ijambo rivuga ngo ijisho rihorerwe irindi, agira ati “ibintu bigira igihe cyabyo. Uyu munsi sinakwihandagaza ngo mbwire umugore ngo umugabo wawe nagukubita na we uzamwishyure.”
Ibi byatumye umuryango RWAMLEK utumira abahagarariye amadini n’amatorero mu mirenge ine yo mu Karere ka Gisagara n’aka Huye kugira ngo bajye inama ku mikoranire yatuma hatangwa inyigisho zubaka uburinganire n’ubwuzuzanye mu bayoboke.
Iyi nama bagiriye i Huye ku itariki ya 2 n’iya 3 Ukwakira, yarangiye abanyamadini biyemeje kongera inyigisho ku bwuzuzanye, n’aho abantu bashobora kumva nabi bakahasobanura bijyanye n’ibihe turimo.
Kandi ngo bazegera abantu mu byiciro barimo (abagabo, abagore, abasore n’inkumi n’abana) kugira ngo buri cyiciro cyumve ibikireba.
N’ababyeyi bazashishikarizwa muri rusange gutoza abana bose imirimo imwe, nta kuvangura. Ibi ngo bizakuraho ko igihe bazaba bari mu ngo zabo umugabo atazavunisha umugore we, n’umugore igihe yabasha gutunga urugo ntabisuzugurire umugabo kuko bose babereyeho kuzuzanya.
Ibi ngo binajyanye n’ibyanditswe mu gitabo cy’intangiriro cya Bibiliya ahavuga ngo “ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe”, kuko umuntu ataba umwe n’uwo batareshya cyangwa batubahana.
Kuzamura umugore ntibyakuyeho ihohoterwa ryamukorerwaga
Umuryango RWAMREK watangiye kwifashisha abanyamadini n’abanyamatorero mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (ihohoterwa rikorerwa umuntu kubera ko ari umugore cyangwa umugabo), kuko wabonaga gukorana n’imiryango irangwa n’ihohoterwa gusa bitihutisha kugera ku ntego.
Ibi kandi ubifatanyijemo n’umuryango Care International wagerageje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ubafasha kwikura mu bukene, kuko wabonaga ko gusaba byose abagabo biri mu byabateraga kubahohotera.
Umuryango Care wigishije abagore kwibumbira mu matsinda yo kuzigama makeya buri cyumweru, bagatekereza ku mushinga wazabagirira akamaro, rya tsinda rikabaguriza, ndetse hashira umwaka amafaranga bazigamye n’inyungu zayo bakayagabana, nuko bakayakoresha mu mushinga batekereje ari byo bita kurasa ku ntego.

Nyamara, hari abagabo bari basanzwe bahohotera abagore babo batangiye kubona ko niba batangiye kubasha kwigurira ibyo bakeneye, batakibakeneye, bikazabaviramo kubigaranzura, nuko barushaho kubahohotera.

Rudasingwa agira ati “hari abagore bazanaga amafaranga barashe ku ntego bateganya gukora umushinga wagirira ingo zabo akamaro abagabo bakayabambura bakajya kuyanywera. Hari n’uwigeze guca amafaranga ibihumbi ijana umugore yari yakuye mu itsinda kugira ngo amwereke ko uruhare rwe rudakenewe mu rugo.”
Ku rundi ruhande ariko, hari abagore bari barakuze bazi ko umugabo ari we ugomba gutunga urugo, babonaga ari bo bafite amafaranga aruta ay’abagabo babo bakabasuzugura.

Kigali today

Ibitekerezo

  • Ariko Nubundi Ntakibi Kiri Murayo Magambo. Umugabo Numutware Wurugo, Gusa Ntago Bivuzeko Ari Imana Yurugo. Icyo Ubu Twita Uburinganire Sicyo Cyakuraho Ihohoterwa, Ibubyo Biva Kumutima Wumuntu Gusa. Ahubwo Ibyo Bizana Ihangana Mumiryango. Naho Ubundi Nta Family Itagira Umuyobozi Ibaho(umutware) Nta Class Itagira Chef Iyiha Amabwiriza Ngenderwaho. Tuvuge Ubwuzuzanye But No Uburinganire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa