skol
fortebet

Ba bagizi ba nabi bishe abantu I Musanze batangaje aho baturutse,uwabohereje n’icyari kibazanye

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi batanu bavuga ko baturutse mu mutwe wa FDLR beretswe itangazamakuru mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 06 Ukwakira 2019,bavuga ko boherejwe n’uwitwa Governor ngo baze gufata u Rwanda.

Sponsored Ad

Aba bagizi ba nabi bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru amazina yabo harimo uwitwa Hakizimana Emmanuel wemera ko ari umurwanyi wa FDRL,ngo yagiyemo muri Werurwe 2018.

Uwitwa Theoneste Habumukiza yavuze ko avuka mu karere ka Burera ahitwa Rugengabari, afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), muri Business Administration, yinjiriye muri uyu mutwe muri Uganda agiye gukorera impamyabumenyi ya Master’s muri Kaminuza ya Makelele.Yavuze ko yari amaze amezi 4 mu nyeshyamba z’umutwe wa FDRL.

Inyeshyamba zafatiwe muri iki gitero, zivuga ko umwe mu bazohereje gutera u Rwanda azwi ku izina rya Governor, ariko akaba yitwa Nshimiyimana Elia ngo ni uwo mu mutwe witwa RUDI-Urunana.

Bavuga ko babaga ahitwa Nyabanila mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, n’ahitwa Binja.

Muri rusange bagabye igitero ari 45, bambuka bava muri Congo Kinshasa ku wa kane tariki 3 Ukwakira, ngo bazanye imbunda 38, zirimo izitwa mashinigani (machine gun) ebyiri.

Bavuga ko n’ubwo baje ari 45, ngo hari abandi basaga 400 bagombaga kuza babakurikiye.

Imigambi yabo yarabapfubanye, mu gitero cyabo bishe abaturage b’inzirakarengane 14, ariko bo bicwamo 19 abandi batanu bafatwa ari bazima. Ubu abo batandatu bafashwe bari mu maboko y’inzego z’umutekano, igisigaye ni ugushyikirizwa urwego z’ubungenzacyaha.

Abaturage 14 baguye mu gitero izi nyeshyamba zagabye mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 04 Ukwakira 2019 bashyinguwe kuri iki cyumweru.

Polisi yashimiye abaturage batuye mu karere ka Musanze kuba bagize uruhare runini mu gufata izi nyeshyamba ndetse ikomeza gushishikariza Abanyarwanda gukomeza gufatanya na Leta gucunga umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa