skol
fortebet

Ba banyeshuli b’abakobwa barwaye indwara y’’amayobera mu mavi batangiye kuvuzwa

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’indwara y’amayobera yateye mu bigo by’amashuli byigamo abakobwa gusa birimo GS Rambura Filles yo mu karere kaNyabihu na NEGA Girls School y’i Bugesera aho bamwe batangiye kujyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

MINEDUC yatangarije ku rubuga rwayo rwa Twitter ko irimo gukurikiranira hafi iki kibazo ku bufatanye na MINISANTE n’izindi nzego nyuma y’aho ibinyamakuru byinshi mu Rwanda bitabarije aba bana b’abakobwa batari gushobora kugenda.

Kugeza ubu iyi ndwara ifitwe n’aba banyeshuri bo kuri ibi bigo bibiri by’abakobwa mu Rwanda ntabwo iramenyekana cyane ko ibimenyetso byari ari ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko umuyobozi w’ishuri ryo NEGA mu Bugesera yabatangarije ko abanyeshuri bafite iyi ndwara bajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe n’inzobere zo ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda.

Umuyobozi w’iri shuri, kuwa gatanu w’icyumweru gishize yabwiye BBC ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe, iyi ndwara ntabwo iri mu bigo byamashuri gusa kuko no mubaturage irimo, ahubwo Minisante nikore ubushakashatsi imenye ikiri kuyitera. Murakoze

    Iteye ubwoba nibatabare. Ariko niba ari imirire mibi birababaje cyane. Hari amashuri amwe akora ubucuruzi kurusha uko barera rwose bashake aho bipfira bahakosore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa