skol
fortebet

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul n’uw’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard na ba Dasso babiri bakekwaho gukubita abaturage, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agategenyo mu gihe iperereza rikomeje.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi nibwo uyu mwanzuro wasomwe ariko abaregwa ntibari bahari ahubwo urubanza rwari rwitabiriwe na bamwe mu baturutse mu miryango y’abaregwa.

Ubwo Perezida w’iburanisha, Mukambaraga Jeanne, yasomaga ibyaha aba bose baregwa birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Uwineza Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, urukiko rwagaragaje ko bagize ububabare bukomeye.

Perezida w’iburanisha yagaragaje ubwiregure bw’aba bose burimo ubwa Sebashotsi wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve wireguye avuga ko yakubise Nyirangaruye mu kumukiza Nsabimana Anaclet (Dasso) ubwo yamurumaga ariko urukiko rukagaragaza ko mu mashusho yafashwe ntaho bigaragara ko yamukubitaga amukiza.

Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba Sebashotsi n’abunganizi be baratanze ingwate kugira ngo ajye yitaba ari hanze, rwasanze izi ngwate zemewe ariko rusanga mu bushishozi bwarwo aramutse arekuwe bishobora guteza imvururu n’intugunda muri rubanda bityo ubu busabe nabwo buteshwa agaciro.

Perezida w’iburanisha yavuze kandi ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bireguye bavuga ko bakubise aba baturage bitabara kuko babarwanyaga, bagasaba ko baburana bari hanze kuko batatoroka ubutabera.

Urukiko rwavuze ko ubwiregure bwabo nta shingiro bufite kuko mu mashusho yerekanywe ntaho byagaragaye aba baturage babarwanya.

Urukiko rumaze gusuzuma ibi byose abaregwa batanzeho impamvu zo kurekurwa, rwasanze nta shingiro zifite rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agategenyo mu gihe iperereza ku byaha baregwa rikomeje.

Abaregwa gukubita abaturage bakanabakomeretsa barimo uwahoze ari Gitifu w’Umuenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakoze iki cyaha bakekwaho ku ya 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku ya 14 Gicurasi 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa