skol
fortebet

Ba Ofisiye 618 ba Polisi y’u Rwanda,ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 bazamuwe mu ntera

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 ba Polisi y’u Rwanda n’Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Itegeko Rigena Ububasha, Inshingano, Imitunganyirize n’Imikorere bya Polisi y’ u Rwanda, rigena ko ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda bazamurwa mu ntera n’iteka rya Perezida.

Guhabwa ipeti biterwa n’ubushobozi Ofisiye yagaragaje mu mirimo ye nk’uko amanota ye aba abyerekana. Iyo ari Ofisiye Muto, agomba kuba amaze nibura imyaka ine ku ipeti, naho iyo ari Ofisiye Mukuru; agomba kuba amaze nibura imyaka itanu ku ipeti.

Ba Su-Ofisiye bazamurwa mu ntera na Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze, bitewe n’ubushobozi Su-Ofisiye yagaragaje mu mirimo ye nk’uko amanota ye aba abyerekana.

Kugira ngo Su-Ofisiye azamurwe mu ntera agomba kuba amaze nibura imyaka itatu ku ipeti. Ashobora kuzamuka mu rwego rwa ba Ofisiye iyo afite impamyabumenyi cyangwa icyemezo cy’amashuri asabwa ku bashaka kuba ba ofisiye, yatsinze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ritegura abigira kuba ofisiye cyangwa yakurikiye kandi agatsinda amasomo yateguwe n’ishuri ritegura ba ofisiye.

Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze ashingiye ku cyemezo cy’Inama Nkuru ya Polisi ashobora kwemeza ko aba Su Ofisiye bamaze imyaka itanu bakorera Polisi kandi bafite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye, bajya mu nyigisho z’ibanze zitegura ba ofisiye.

Ba ‘Police Constables’ bo bazamurwa mu ntera na Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze. Bisaba kuba afite imyaka ine y’uburambe ku ipeti; kuba ishimwe rya nyuma ririmo “Arabikwiye” no kuba yarabonye nibura ishimwe “Nyamwete” mu myaka itatu ikurikirana ya nyuma.

“Police Constable” kandi ashobora kuzamurwa mu rwego rw’aba Ofisiye iyo yujuje ibisabwa.

Gusa hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu igamije iterambere ry’umugore, hashingiwe kandi ku bumenyi bwihariye kandi bujyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda, Inama Nkuru ya Polisi ishobora kugeza kuri Minisitiri icyifuzo cyo gusabira amapeti yo hejuru abapolisi batarageza ku burambe bw’imyaka buteganywa muri iri teka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa