skol
fortebet

Babiri bo mu ‘Imbonerakure’ batwitse umurima wa Perezida Nkurunziza urakongoka

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017 abantu batatu batwitse umurima wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi urakongoka. Uko ari batatu bafunzwe n’igipolisi cyo mu gace ka Gatwaro muri komini Kiremba.
Ngo babiri mu bakoze icyo gikorwa cyo gutwika umurima w’umukuru w’Igihigu babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ‘Imbonerakure’.
Abaturiye uyu murima bavuga ko abo batatu binjiye mu murima wa avoko[Umurima uhinzemo avoka] ahagana saa saba z’ijoro. Ngo barawutwitse urakongoka bakoresheje (...)

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017 abantu batatu batwitse umurima wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi urakongoka. Uko ari batatu bafunzwe n’igipolisi cyo mu gace ka Gatwaro muri komini Kiremba.

Ngo babiri mu bakoze icyo gikorwa cyo gutwika umurima w’umukuru w’Igihigu babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ‘Imbonerakure’.

Abaturiye uyu murima bavuga ko abo batatu binjiye mu murima wa avoko[Umurima uhinzemo avoka] ahagana saa saba z’ijoro. Ngo barawutwitse urakongoka bakoresheje Lisansi.

Bati “Twumvise urusaku rw’abaturage bo ku gasozi. Ubwo twasohokaga, hari umuriro mu murima wa perezida.”, uwo ni umwe mu baturage bo kuri aka gasozi.

Inkuru ya RPA ivuga ko abantu benshi bahuruye ndetse bakagerageza kuzimya umuriro ariko ngo ntiborohewe n’urubyiruko rwo muri CNDD-FDD.Ngo ni nayo mpamvu abantu batatu, barimo Imbonerakure 2, batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Abafunzwe [Mbonerakure] ni: Leonidas Nduwimana na miburo bakunda kwita Nkondo, mu gihe undi wafashwe ari uwitwa Jerome Ndayizeye. Hari abavuga ko ko aba bose bazira ubusa.

Bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’uko abatwikiye Perezida Nkurunziza nabo bashobora kubatwikira. Bati : “Mu by’ukuri dufite ubwoba”

Ngo hakenewe iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane abakoze ibyo. Umuyobozi w’iyi komini, Thérence Nsamirizi, we yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa