skol
fortebet

Batatu bakurikiranyweho gusabira Perezida Museveni ‘Iruhuko ridashira’

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu gace ka Mbarara mu gihugu cya Uganda ifunze abasore 3 ibakurikiranyeho kwifuriza Perezida Museveni Yoweli Kaguta gupfa banamusabira ‘Iruhuko ridashira’.
Abashinjwa barimo umunyeshuri w’imyaka 20 wiga ku kigo cya Bishop Stuart University witwa Abert Nangumya, Rodgers Asiimwe w’imyaka 26 ndetse na Maxi Muhumuza, umuvugizi w’ubwami bwa Ankole.
Aba uko ari 3 bafatanywe isanduku n’umusaraba wanditseho amagambo agira ati”uruhukire mu mahoro, Perezida Museveni”.
Uko ari batatu basanzwe (...)

Uko ari batatu basanzwe bafite Isanduku bagaragaza ko yari ishyinguyemo Minisitiri w’ubutabera wa Uganda ndetse n’abandi banyepolitiki benshi biganjemo Abadepite.

Polisi yatangaje ko aba basore batawe muri yombi bigaragara ko bari mu myigaragambyo yamagana isubirwamo ry’ingingo yo mu Itegekonshinga ikuraho umubare w’imyaka umukuru w’igihugu agomba kuyobora.

Ishyaka riri ku butegetsi National Resistance Movement (NRM), ryamaze gutangaza ko iriya ngingo ibuza Perezida Museveni ikwiye guhindurwa kugirango yongere kwemererwa kwiyamamaza.

Hagendewe ku biteganywa n’Itegekonshinga rya Uganda ryatowe mu 1995, cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 102, Perezida Museveni ntiyemerewe kongera kuyobora Uganda indi manda.

Ikinyamakuru Dailymonitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyanditse ko, umuvugizi wa sitasiyo aba batatu bafungiyeho, Samson Kasasira yabwiye itangazamakuru ko bakoze imyigaragambyo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko bari babanje gusaba uruhushya bakarwima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa