skol
fortebet

Bayigamba Robert wigeze kuyobora MINISPOC arafunzwe

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko,Umuco na Sporo, Robert Bayigamba ariko akaba yayoboraga uruganda rwa MANUMETAL,arafunzwe akekwaho icyaha cyo kwihesha no kugurisha ibintu bitari ibye binyuze mu buriganya.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, ndetse ubu dosiye y’ibyo aregwa yamaze gukorwa n’Ubugenzacyaha ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemereye IGIHE ko uyu mugabo afunzwe ariko yirinda gutangaza uburyo ibyaha akekwaho byakozwe.

Ati “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.”

Bayigamba yakoze imirimo myinshi irimo kuyobora Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Yabaye kandi Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda. Yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball anayobora ishyirahamwe ry’uyu mukino.

Ibitekerezo

  • UBUZIMA bwacu muli iyi si dutuye,ni ibibazo gusa kandi ku bantu bose nkuko bible ivuga.Udafunzwe,ararwaye cyangwa ni umukene.Abakire n’abategetsi bakomeye nabo bafite ibibazo byinshi bikomeye bibahangayikishije.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura ibintu (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu,Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4. Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come). Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa