dnd

Biravugwa ko Col. Sinayobye Bernabé wakoranaga na Sankara yashimutiwe muri Tanzania

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 6974

Uwitwa Col. Sinayobye Bernabé wari umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo wa FLN,wakoranaga na Sankara wari umuvugizi wayo,biravugwa ko yashimutiwe mu gihugu cya Tanzania n’abantu bataramenyakana.



Col.Sinayobye yavuzwe mu rubanza rwa Nsabimana Callixte nk’umwe mu bari abayobozi be bamufashaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Ikinyamakuru Rwandatribune.com cyatangaje ko ku wa mbere tariki ya 30 Nzeli 2019, saa mbiri za mu gitondo, Col Sinayobye ngo usanzwe azwi ku izina rya Morani yaburiwe irengero aho yari atuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.

Umugore we w’umurundikazi aganira n’iki kinyamakuru, yagitangarije ko umugabo we yasohotse mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera.

Yagize ati: “Yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kambambiri anavugira kuri telefone saa mbiri n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”

Nkuko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabivuze mu rubanza rwa Sankara rwo kuwa 18 Werurwe 2018, FLN yiyunze n’Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi (PDR-Ihumure) ribowe na Paul Rusesabagina, n’Inama y’Igihugu Iharanira Demokarasi (CNRD-Ubwiyunge) iyobowe na Gen Ndagijimana Laurent bita Wilson Irategeka, bashinga ihuriro MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique), Nsabimana Callixte aba Visi-Perezida wa kabiri w’iryo huriro.

Nyuma yo kurema MRCD ngo bashinze umutwe w’Ingabo wa FLN banagabana inshingano, umuyobozi wa FLN aba Habimana Amada yungirijwe na Sinayobye Bernabé, Nsabimana Sankara agirwa umuvugizi. Uwo mutwe ngo wahawe inshingano zo kugaba ibitero ku Rwanda, unahabwa ibikoresho by’imbunda n’amasasu.

Col Sinayobye Bernabe Morane waherukaga kwirukanwa mu ishyaka rya CNRD UBWIYUNGE rya Paul Rusesabagina,agahungira muri Tanzania, yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa Komini Mudasomwa, Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mupfumu

    abatera u Rwanda muribeshya, mujye kuraguza. bazababwira ko gutera u Rwanda byarangiye kugeza ku munsi wimperuka.
    ahubwo muzashirira i mahanga ngo muragambanira u Rwanda. ariko mwibaza ko Imana yareka abantu (ibiremwa byayo) bigafata miliyoni irenga bakayica barangiza bagapanga kongera kuyogoza icyo gihugu? Nibishoboka

    2 months ago
  • chat_bubble Mahoro

    itifuriza Urwanda amahoro wese natwe ntayo tumwifuriza. yabuze nkuko bamwe mubarwanyaga Nkurunziza w’uburundi baburiwe irengero nabo bari Tzd, nabugingo nubu ntakanunu kabo.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Kicukiro:Polisi yafashe umushoferi washutse umuturage amwaka ruswa...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza nibwo Polisi y’u...
13 December 2019 Yasuwe: 2702 0

Abanyarwanda 2 bakubitiwe muri Uganda bajugunywa ku mupaka ari...

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019 Guverineri w’intara y’Amajyaruguru abinyujije...
12 December 2019 Yasuwe: 3500 3

Nyagatare:Gitifu arashinjwa kwiba ihene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukamba mu Murenge wa Gatunda...
12 December 2019 Yasuwe: 2851 0

U Rwanda rwavanyeho imisoro ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu...

U Rwanda rwavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku...
11 December 2019 Yasuwe: 3381 1

Hafashwe uwari ufite ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo n’amavuta ya...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga...
11 December 2019 Yasuwe: 1893 0

BNR yaburiye abinjira muri konti zabo za banki bakoresheje Wi-fi

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira...
11 December 2019 Yasuwe: 7669 0