skol
fortebet

Bishop Rugagi wari umaze ibyumweru bibiri afunze yarekuwe

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorero Abacunguwe ’Redeemed Gospel Church Rwanda’, Bishop Rugagi, yarekuwe nyuma y’iminsi afunze akurikiranweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.
Ubwo yatabwaga muri yombi mu ntangiriro za Werurwe 2018, Polisi y’Igihugu yatangaje ko ari mu Bapasiteri bashatse kubangamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa bakoresha inama zitemewe mu bice bitandukanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe (...)

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorero Abacunguwe ’Redeemed Gospel Church Rwanda’, Bishop Rugagi, yarekuwe nyuma y’iminsi afunze akurikiranweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu ntangiriro za Werurwe 2018, Polisi y’Igihugu yatangaje ko ari mu Bapasiteri bashatse kubangamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa bakoresha inama zitemewe mu bice bitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018 nibwo hamenyekanye amakuru y’ uko Bishop Rugagi yarekuwe. Igihe kivuga ko uyu mushumba yandikiwe inkoramutima ze ubutumwa ashima Imana ko yafunguwe. Bugira buti “Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwaherukaga gutangaza ko ku wa 12 Werurwe 2018, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.

Nta rwego rwa Leta ruremeza amakuru y’ ifungurwa rya Bishop Rugagi.

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe ihabwe icyubahiro kubwa rugagi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa