skol
fortebet

Bishop Rugagi yashyize hanze amabanga ya Bahati uherutse ku mushinja ubwambuzi

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

Umupasiteri umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku bitangaza akora birimo gukiza abarwayi, kuba atunze imodoka zihenze n’ ibindi yatangaje amabanga ya Bahati wahoze muri Just Family uherutse kumushinja ko yamwambuye amadorali 200 y’ Amerika.
Bishop Rugagi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017. Uyu mushumba yabitangaje nyuma yo kubwira abanyamakuru kuri televiziyo y’ itorero Redeemed Gospel Church abereye umushumba mukuru. (...)

Sponsored Ad

Umupasiteri umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku bitangaza akora birimo gukiza abarwayi, kuba atunze imodoka zihenze n’ ibindi yatangaje amabanga ya Bahati wahoze muri Just Family uherutse kumushinja ko yamwambuye amadorali 200 y’ Amerika.

Bishop Rugagi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017. Uyu mushumba yabitangaje nyuma yo kubwira abanyamakuru kuri televiziyo y’ itorero Redeemed Gospel Church abereye umushumba mukuru.

Muri iki kiganiro kandi hanakomojwe ku masengesho y’ iminsi 120 arimo gukorwa n’ iri torero. Aya masengesho azasozwa n’ igiterane gikomeye kizatangirizwamo ku mugaragaro televiziyo ya mbere ya gikiristo mu Rwanda TV7.

Umunyamakuru yabajije Bishop Rugagi ku makuru yakwirakwijwe mu kwezi gushize kwa 10 n’ Umuhanzi Bahati wahoze mu itorero rya Rugagi.

Bahati yatangarije imwe muri televiziyo zikorera hano mu Rwanda ko bishop Rugagi yamwambuye amadorali 200 y’ Amerika. Icyo gihe Bahati yavuze ko aya mafaranga yari agiye kuyishyura umuntu atatangaje amazina, hanyuma akaha Rugagi ngo azayashyikirize uwo muntu bikarangira Rugagi ayifunze.

Bahati icyo gihe yavuze ko abizi neza ko kuri Bishop Rugagi ibihumbi 200 by’ amadorali atari amafaranga menshi, gusa avuga ko kuri we Bahati ibihumbi 200by’ amadorali atari amafaranga make.

Bishop Rugagi yavuze nta mafaranga abereyemo Bahati. Avuga ko Bahati aramutse akeneye n’ igihumbi cy’ idorari yakimuha.

Yagize ati “… Ubonye nibura niyo avuga ibihumbi 3 by’ amadorali, amafaranga magana abiri? Nibura niyo ambereshyera ikindi, n’ abo tubana barabizi amafaranga ntabwo nayapfa n’ umuntu”

Bishop Rugagi mu kiganiro n’ abanyamakuru

Ni iki cyaba cyaratumye Bahati avuga ko Bishop Rugagi amurimo amafaranga?

Bishop Rugagi yavuze ko Umuhanzi Bahati yigeze kujya mu rusengero rwe akamubwira ko agiye gukoresha ubukwe kandi ko nta mafaranga ahagije afite.

Ati “Icyo gihe yaraje arambwira ngo ngiye kurongora kandi nta bushobozi mfite ababyeyi n’ inshuti barantereranye kubera gusenga. Yambwiye ko agiye kumurika album y’ indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha ubukwe”

Bishop Rugagi yakomeje agira ati “Indirimbo ze narazumvishe ndetse mubwira ko indirimbo ze zitameze neza, arambwira ngo n’ intangiriro zizagenda zitera imbere… Namuhaye ibuhumbi 270 mbwira n’ abandi bantu bamuha amafaranga”

Bishop Rugagi yashyize hanze amabanga ya Bahati uherutse kumushinja ubwambuzi

Uyu mushumba yavuze ko Itorero Redeemed ryamenye amakuru ko Bahati abana mu nzu n’ umukobwa bakundana, babimenye baramuhagarika kubera icyaha cy’ ubusambanyi.

Bishop Rugagi akeka yo aha ariho haba haravuye umujinya wo kugenda amusebya ko yamwambuye amadorali 200.


Inshuro zose UMURYANGO wagerageje kuvugana na Bahati ntabwo byadushobokeye kuko Bahati yatubwiye ko telefone ye irimo kohereza amajwi ariko itarimo kuyakira.

Yagize ati "Ndabizi urimo unyumva arimo njye ntabwo ndimo kukumva telefone yanjye yaguye. Nyoherereza message"

Nyuma yo koherereza Bahati ubutumwa bugufi ntabwo yigeze abusubiza twongeye kuguhamagara ntiyitaba twongeye inshuro ya gatatu dusanga telefone ye yavuye ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa