skol
fortebet

Bishop Rugagi yavuze ugiye kuyobora U Rwanda mu iyerekwa yagize muri 2013 rijyanye na 777

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Ubwo Bishop Rugagi Innocent yatangizaga ku mugaragaro amasengesho y’iminsi 67 mu Itorero Abacunguwe kuri uyu wa mbere Tariki 24/07/2017, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’umugisha ko kandi iyi manda( Mandat) y’imyaka 7 agiye gutangira ari iy’umugisha utigeze kubaho.
Bishop yagize ati: “Ubundi umubare 777 nawuhawe n’Imana ko ari umubare udasanzwe. Ubwo nabibwiwe mu mwaka wa 2013 ko 07/07/2017, hazaba ari umunsi udasanzwe kuko uzaba ari uw’ibisubizo ndetse n’uwo gusohoza (...)

Sponsored Ad

Ubwo Bishop Rugagi Innocent yatangizaga ku mugaragaro amasengesho y’iminsi 67 mu Itorero Abacunguwe kuri uyu wa mbere Tariki 24/07/2017, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’umugisha ko kandi iyi manda( Mandat) y’imyaka 7 agiye gutangira ari iy’umugisha utigeze kubaho.

Bishop yagize ati: “Ubundi umubare 777 nawuhawe n’Imana ko ari umubare udasanzwe. Ubwo nabibwiwe mu mwaka wa 2013 ko 07/07/2017, hazaba ari umunsi udasanzwe kuko uzaba ari uw’ibisubizo ndetse n’uwo gusohoza amasezerano yari atarasohora.

Ubwo buhanuzi bwahereye ku modoka yanjye nshyashya yagaragayeho uwo mubare kuko ikiyiranga ari 777, byahise bigaragara ko uyu koko ari umubare w’ubuhanuzi Imana yavuze.

Perezida Kagame rero nawe ni umuyobozi ufitanye isano n’ubu buhanuzi kuko ubu umubare agiye kwuzuza ni 777( Manda y’imyaka 7 inshuro 3=777) Iyi myaka azayobora u Rwanda izaba iy’umugisha udasanzwe ku Rwanda.”

Bishop yashoje asabira igihugu cyose amahoro ndetse no kwitegura kwicara mu masezerano yabo, kuko iki aricyo gihe nyacyo.

Umukandida wa FPR Inkotanyi uri kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora Urwanda. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko azayobora Urwanda ku nshuro igira gatatu ikabyara umubare 777.uhwanye n’ubuhanuzi yagize mu mwaka wa 2013.
plaque y’imodoka ya bishop Rugagi niyo yatangije ikimenyetso cy’ubuhanuzi yabwiwe mu mwaka wa 2013.

Ibitekerezo

  • Nukuri iki nigihe cokwicara mumasezerano nkabanyarwanda,kandi president Kagame Paul tukama tumusengera kuko numuyobozi udasanzwe ufite vision ku Rwanda na Afrika muri rusangi

    Mushoboye guhuzahuza gusa niba ari indonke mwishakira Imana izabahana

    umva imitwe ubwose urahanuye twese ibyo turabizi vuga ibisya

    Ininyoma byuzuye ininyoma....
    Imana izabibabaza vuba.
    Wow e Rugagi. Urabizi ko ari ibinyoma...
    Muir abagambanyi mugambanira Yesu muvuga ku munwa ariko ibikorwa byanyu birabagaragaza..
    Mbese ko Rugagi wowe Leta itakubuza guhanura? Nuko uhanura. 777....
    Witondeeeee..uhame hamweeee
    .

    President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.

    President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.

    President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.

    Numu nyamitwe wahatari ahubwo.. ..koko aba kristu bazahumuka ryari bagasobanukirwa naba banyamitwe

    Uzemere nisabato kuko nayo ari umunsi wa karindwi Imana yaruhutse ikawuha umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa