skol
fortebet

Bosenibamwe Aimé wari ku gatebe mu myanya ya politiki, yahawe imirimo mishya

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Bosenibamwe Aimé wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yongeye kugirirwa ikizere agirwa Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ni ikigo gishya gishinzwe mu Rwanda
Bosenibamwe Aimée wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari amaze amezi hafi atandatu avuga ko atarabona icyerekezo gifatika nyuma yo kuvanwa ku buyobozi.
Intangiriro z’Ukwakira 2016, abari ba Guverineri b’Intara bakuweho uretse Munyantwari Alphonse wahinduriwe akava mu y’Amajyepfo akerekezwa (...)

Sponsored Ad

Bosenibamwe Aimé wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yongeye kugirirwa ikizere agirwa Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ni ikigo gishya gishinzwe mu Rwanda

Bosenibamwe Aimée wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari amaze amezi hafi atandatu avuga ko atarabona icyerekezo gifatika nyuma yo kuvanwa ku buyobozi.

Intangiriro z’Ukwakira 2016, abari ba Guverineri b’Intara bakuweho uretse Munyantwari Alphonse wahinduriwe akava mu y’Amajyepfo akerekezwa Iburengerazuba. Uwamariya Odette wayoboraga Intara y’Iburasirazuba yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na ho Mukandasira Caritas wari uw’Intara y’Iburengerazuba yaje guhabwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire mu biro bishinzwe uburinganire (Gender Monitiring Office).

Bosenibamwe yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.

Nkuko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Bosenibamwe yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco kikaba ari ikigo gishya gitangijwe mu Rwanda.

Uretse Bosenibamwe; Iyi nama kandi yongereye manda, Umuvunyi Mukuru, Madamu Cyanzayire Aloysia, ishyira n’abandi bayobozi batandukanye mu myanya.

Yakunze kugaragaza kwitanga cyane ubwo yabaga ari mu bikorwa bitandukanye

Bosenibamwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.

Ibitekerezo

  • Arikose ababayobozi bacu ko bahora muri lotation bahindaguranya imyanya ubwo twebwe tuzagerwaho gute?abari munteko bakurwamo n’urupfu nuvuyemo ahabwa indi ntebe,unaniwe hamwe arimurirwa ahandi,ibi bizageza ryari?

    Djanal ko yandikanye igitekerezo agahinda, ababishibzwe rwose mwamushatse mukamugira basi gutifu w’akagari!

    Ahubwo ibi nshingano ubu masala yahawe ko zidasobanutse ,n Directeur General wa IWAWA ni uwa MUTOBO Cg uwa NYABISHONGO Nno ka KABILA CG NI General Director wa Cachons zone n’amagereza muri rusange. Icyakora ni byiza mube mumubitse aho hafi ubundi. N’ubusanzwe icyo imbwa yanze ibika aho irora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa