skol
fortebet

Bralirwa yavuze ku ihananuka rikomeje kuvugwa ry’ibiciro by’ibinyobwa byabo bisembuye aho Petit Muitzing ngo ari 300Frw

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko ibiciro byo muri Bralirwa byahananutse ngo ibizatuma abanywi binzonga biyongera ariko bigaca inzoga za Muriture n’inzagwa z’inkorano bita “utuyuki” zica abantu nabi.

Sponsored Ad

Hari ibiciro bya BRALIRWA byari bizwi na bose ariko inkuru zaravuzwe ko ibiciro byahananutse bikazatangira gukurikizwa Tariki 15 Knama 2019.

Bakavuga ko Petit Mitzig izagura 300 rwf, Grand Mitzig: 800 rwf, Knowless : 300 rwf, Primus : 600, Amstel: 500, Heineken: 600 rwf.

Umukozi wa BRALIRWA ushinzwe itumanaho yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri, ni ibihuha. Natwe tujya twumva abantu babivuga ariko ntabwo ari ukuri. Ubundi urabizi ko iyo hari gahunda yo guhinduka kw’ ibiciro hari press release (itangazo rigenewe abanyamakuru) ikorwa”.

Abaturage batandukanye bari bamaze iminsi baganira kuri ibi biciro bitaramenyekana aho byavuye bakavuga ko nibitangira gushyirwabikorwa bizatuma inzoga z’ inkorano zibura abazinywa.

Gusa hari abandi babibonaga mu bundi buryo bakavuga ko ibi biciro biramutse ari ukuri byatuma mu Rwanda umubare w’ abasinzi wiyongera.

Ibitekerezo

  • Ariko ko ntagihuha kiraza kivuga kw’igabanuka ry’ibirayi, umuceri,isukari n’ifarini ikora imigati hakaza ibivuga kw’igabanuka ry’inzoga gusa?

    Abantu banywa inzoga ni Billions/Milliards nyinshi.Ariko abitwa Abarokore n’Abaslamu bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Ese ibyo bintu nibyo?Reka tubaze Bible.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Akenshi bagoreka Bible (to distort the Bible) kubera inyungu zabo.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    Nuko murakoze kutubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa