skol
fortebet

Bugesera: Polisi yarashe wa mugabo wafataga abagore ku ngufu yihimura ku wamuteye SIDA

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo uzwi nka Eric wabaga mu ishyamba rya Gako washinjwaga na bamwe mu bagore bo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera ko abafata ku ngufu, yaraye arashwe n’abashinzwe umutekano ubwo bamutaga muri yombi agasimbuka imodoka.

Sponsored Ad

Umwe mu bagore wafashwe ku ngufu na Eric yabwiye Radio Flash mu minsi ishize ko we na bagenzi be bane bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba rya Gako afatamo umwe amusambanya ku gahato akoresheje intoki ze.

Uwo mugore ati “Twarirutse, njyewe igiti kiramfata. Yankoresheje intoki akajya ambwira ngo n’ amara yayakuramo. Amaze kumvaho ahita afata n’ undi mwana hirya”.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yafashwe na Police ku Cyumweru taliki 13, Nyakanga, 2019 imushyikiriza RIB,ari mu modoka yayo arasimbuka ashaka gutoroka baramurasa arapfa.

Yagize ati “ati: “ Bageze mu nzira uriya Eric asimbuka imodoka ashaka gucika baramurasa arapfa.”

Abaturage bo mu Bugesera bavuga ko Eric yigeze gufungwa azira gufata ku ngufu umugore, arekuwe arabikomeza.

Aba baturage kandi bavuze ko ngo agenda avuga ko yazanywe n’ igitsina gore ngo cyamuteye SIDA ndetse azahangana nacyo.

Ibitekerezo

  • Byari biteyevisoni rwose. Kuki byarinze kujya mu binyamakuru?

    Iyo ni imwe mu ngaruka zo gusambana.Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa