skol
fortebet

Bugesera: Umugabo arakekwaho kwica umugore we wari utwite amuteye icyuma mu nda

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu bitaro bya Kanombe harwariye umugabo witwa Musangamfura Damien wo mu karere ka Rubavu yiyiciye umugore we witwa Mushimiyimana Mariya wari utwite inda nkuru, amuteraguye ibyuma mu nda nawe akitera icyuma mu muhogo ntapfe.
Uyu mugore yari yarahunze umugabo we aho babaga mu karere ka Rubavu ajya kuba mu murenge wa Ntarama mu Bugesera kubera amakimbirane babagamo ngo kandi uyu mugabo yahoraga amutoteza anamubwira ko azamwica. Uyu mugabo yaje kumusanga Ntarama aho yari yahungiye maze amwica (...)

Sponsored Ad

Mu bitaro bya Kanombe harwariye umugabo witwa Musangamfura Damien wo mu karere ka Rubavu yiyiciye umugore we witwa Mushimiyimana Mariya wari utwite inda nkuru, amuteraguye ibyuma mu nda nawe akitera icyuma mu muhogo ntapfe.

Uyu mugore yari yarahunze umugabo we aho babaga mu karere ka Rubavu ajya kuba mu murenge wa Ntarama mu Bugesera kubera amakimbirane babagamo ngo kandi uyu mugabo yahoraga amutoteza anamubwira ko azamwica. Uyu mugabo yaje kumusanga Ntarama aho yari yahungiye maze amwica akoresheje ibyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean De Dieu Kayihura yatangaje ko uyu mugabo yishe umugore we amuteye icyuma mu nda.

Yagize ati “ Umugabo witwa Musangamfura Damien w’imyaka 50 yateye ibyuma umugore we witwa Mushimiyimana Mariya w’imyaka 38 ahita apfa, maze nawe yitera icyuma yikomeretsa mu ijosi ubu nawe arwariye i Kanombe.”

IP Kayihura yakomeje avuga ko uyu muryango wasaga naho watandukanye ahio umugore yari yarahunze umugabo kubera amakimbirane bari bafitanye, umugabo aza kumusanga Ntarama ari naho yamwiciye.

Ati “ Basaga n’aho batandukanye, bitari mu mategeko ariko bari baratandukanye kubw’umubiri ntibari bakibana. Birumvikana ko bagiye gutandukana kubera amakimbirane.”

Umurambo wa nyakwigendera Mariya wahiswe ujyanwa ku bitaro bya Nyamata, naho Musangamfura Damien akaba arwariye mu bitaro bya Kanombe aho acunzwe kugira ngo nakira azakurikiranwe kuri iki cyaha.

IP Kayihura yavuze ko icyaha cyo kwica uwo mwashakanye gihanwa n’ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa