skol
fortebet

Bugesera:Umugabo yagiye kwiba imyumbati aguma yunamye mu gihe cy’amasaha 7 kubera uruhereko

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Nyamata, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 y’amavuko yamaze amasha hafi arindwi ari ku giti cy’imyumbati yari yagiye kwiba yitwaje isuka yo gucukura.
Kuva saa cyenda z’ijoro kugeza ku isaha ya saa sita ubwo TV 1 ducyesha iyi nkuru yavaga ahabereye iyo nkuru, uyu mugabo yari akiri kuri icyo giti cy’imyumbati. Yumvikanaga mu ijwi ry’umuntu unaniwe ari nako yitsa imitima cyane.
Ngo yari kumwe na mugenzi we wari wamuherekeje (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Nyamata, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 y’amavuko yamaze amasha hafi arindwi ari ku giti cy’imyumbati yari yagiye kwiba yitwaje isuka yo gucukura.

Kuva saa cyenda z’ijoro kugeza ku isaha ya saa sita ubwo TV 1 ducyesha iyi nkuru yavaga ahabereye iyo nkuru, uyu mugabo yari akiri kuri icyo giti cy’imyumbati. Yumvikanaga mu ijwi ry’umuntu unaniwe ari nako yitsa imitima cyane.

Ngo yari kumwe na mugenzi we wari wamuherekeje kwiba imyumbati ariko ngo uyu yaje kubona mugenzi we afashwe ahita yiruka.

Yakubise hasi isuhuka hafi y’umwumbati ashaka gucukura kuva ubwo kugeza mu gitondo ubwo abantu bahuraraga baje kureba yari akiryamye kuri icyo giti.

Nyir’umurima yavuze ko uwafashwe atariwe yashakaga gufata. Aho yagize ati :”Uyu nguyu siwe nashakaga gufata mwese murebereho….Ibi byose mbikoze kugirango amazimwe ashire.Nzabashyira hariya buri wese abarebe.”

Rurangirwa Wilson uzwi ku izina rya Salome ari nawe washyize uruhereko muri uyu murima yasobanuye uko yashyize uyu muti mu murima we. Ati :”Umuturage iyo aje akangeraho akambwira ko afite ikibazo muhereza nimero nkamubwira naho kuyitega…Uyu nguyu rero byageze saa cyenda mbona ibimenyetso binyereka ko hari icyabaye kuri wa muntu nahawe umuti..Nibwo namuhamagaye mubwira ko ajya kureba mu murima we, hari nka saa cyenda na myakubiri n’itanu.”

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Nyamata bavuze ko ibyo uyu mugabo yakoze byatumye bica ubujuru kandi ko abafashije uwo muti yawubaha.Ngo abajura barabarembeje kuburyo ibyakozwe babishimye ngo yaba ibitoki ndetse n’imyumbati barabyiba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Rurangirwa Fred yavuze ko ibyakozwe na nyir’umurima bidakwiye kuko yihaniye. Ngo inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana uyu mugabo wari waje kwiba ndetse n’uyu wateze uruhereko mu murima we.

Ati :”Twabimenye, tumanukayo n’inzego z’umutekano kugerayo twasanze uyu muturage ari ku giti cy’imyumbati tubuza abaturage kumukoraho....Twabajije nyir’umurima aturangira umuganga wadufasha kugirango uwo muturage ave ku giti cy’umwumbati.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu karere ka Gasaba kuri uyu wa Gatatu, umusaza witwa Ngutuyi yashyize uruhereko mu murima, umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko agafatirwa ku gitoki yari yagiye kwiba kugeza mu rukerera.

Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata mu Bugesera n’abapolisi bafatanije nabwo mu guta muri yombi umuhinzi wateze uruhereko mu myumbati n’umuganga warumuhaye rukabafatira igisambo cyakuraga imyumbati kitahinze.

Ibitekerezo

  • Ariko se uyu muhinzi arahanirwa iki KO atamukubise ntanamuteme kuba uagaragaje igisambo nibyo azira? Nanjye bandangire uyu muganga rwose nishyirire mû rutoki rwanjye

    reta nikomeza kurebera ibibinu biraza kuzana amakimbirane kko ntamunu wemewe kwihanira kd ibi byose ninzara dufite irikubitera

    Ubuyobozi bwananiwe gukemura ikibazo none abantunibirwanaho ngobihaniye nonono ahubwo abobafite uwomuti bafashe Leta gufata ibifibinini byiba igihugu.

    Nicyo cyabashobora peeee! Eeeee bihangane nibakore bakure intiki mu mifuka

    Ahubwo police nifatireho igirane amasezerano y’ubufatanye n’uwo muganga mu guhashya ubujura aho kumuta muri yombi.None se yakoze iki? Icyaha kimuhama ni iki? Gufata umuntu wakwibye se ukamushyikiriza inzego zibishinzwe birahanwa?

    Ni dange uyu nyirumurima numuhatari uyu mutiwe muzatubarize ibiciro byawo

    Ese uru ruhereko barushyize n aho amaboko y ibifi binini akabakaba ra?

    Mwaramutse ariko ibyiyisi ni hatari umujura arafashwe ntibasanze umuti bateze abiba mumirima yabandi wenda wamwishe cg harubundi bumuga wamuteye barangizango itegeko rirahana nyirumurima nuwatanze umuti rwose umujura mumusigarane mureke gushigikira umuco wokudahana Ahubwo iyo uwo utanga uwomuti aduha phon ziwe ubundi abo bashaka kurya ibyo batakoreye babizinukwe burundu

    Uyu nyir’umurima n’uwatanze umuti bararengana. Ariko Uzi kurya ibyo utaruhanye! Birababaza.Kandi abajura barakabije pe!

    Ariko hari ibintu bibabaje,Police ishinzwe gufata ibisambo byarayînaniye none umuhinzi wari wararembejwe n’abajura yabonye ukuntu abifatira ,bitamugoye none ngo nafatwe?
    Ariko se ubwo butabera burihe?ahubwo Police n’ishake abo batanga imiti ikorane nabo,kuko bo byabananiye gucyemura icyibazo cy’abajura.

    Buriya umujura ahinduye imvugo ati gitifu niwe wari wantumye buriya gitifu ntiyahindura imvugo
    ahubwo iyo miti nibayikwize hose

    Nukuri abajura nibabafate murubwo buryo kuko nubwo dutanga amafranga y Umutekano ntabwo mwarinda imirima yose
    Kandi gusarura aho utahinze nibibi gutegereza abandi bararushye ukaza gusarura
    Nonese ingamba za polisi naba gitifu zo kuturindira imyaka nizihe ngo abaturage dutekane????
    Ntabwo ari ukwihanira ahubwo nukwirwanaho no kugaragaza ibisambo bikanamenyekana aho bituye bikanahabwa akato
    Ndumva niba umuntu yararembejwe nabajura akagira amahirwe yo kubona uruhereko numuganga ukaze akikangarira abanyoni mwabarekura ahubwo mukihaniza sbajura nabononnyi bafite ingeso mbi

    Ubu muganga ahubwo arimo korohereza ubutabera akazi! Njye mbona yarenganye kuko yagaragaje igisambo! Uwo muhinzi aruta bamwe bafata ibisambo bakabyica! Aho kugikubita ngo acyice ahubwo we yagishize kukarubanda! Uyu muturage ni uwo gushimwa!
    Abubwo bampe numero ze nanjye ibisambo byaranzengereje singisarura igitoke na kimwe!

    Ikinyamakuru umuryango mubishoboye mwaduha numero ze!(Uwo muvuzi utanga imiti)

    Police rwose ikwiye kurekura uwo nyiri umurima n’ umuganga wamuhaye umuti ahubwo ikabaha ishimwe!

    Ubu se no gufata umujura nibyo bihindutse icyaha?Ago kubaza umujura icyo yashakaga mu murima w’abandi hafashwe nyir’ukwibwa?Ubwo SE yihaniye ate?Yamukubise SE yamututse se?, Noneho abajura bahawe rugari NGO bakore icyo bashatse nta kibazo?Ndumiwe pe ibi in uguca integer abahinzi no gutiza umurindi abajura

    Ndabona ari ukubeshya baba babipaanze kugirango bakange abajura..

    Umuvuzi ararengana,umuhinzi ararengana,bafate igisambo cyabo bajye kugikanira! Niba rero biyemeje gufata uwatanze umuti, abakora CAMERA zifata ibisambo nabo bafatwe!

    Andika Igitekerezo Hano NGAHODA? UMUNTUYARIVUMBURIYE NONE NIYO MPAMVU MUSHYIGIRA AMAFUTI NIMUBAREKURE IYO BASHAKA BARI KUMUTSINDAHO? IYO TIGE NTAZAYIBAGIRWA?

    munshake mbarangire sha ibyo barikwivugisha ngo bafunze nyirumurima nuwo muvuzi baribeshya nonese nigute umuntu azarya ibyo ataruhiye nibafate umujura si non baba bahawe uburenganzira busesuye bwa kujya biba.

    Andika Igitekerezo Hano
    abajura bacitse urukiko rwabura akazi ni bafungure nyirumurima nuwatanze umuti ahubwo uwamuganga leta ibimufashemo ahaaaaaa
    azamunabo???????? (babura akazi abashska kurya ibyo batakoreye uwo mugabo reta idufashe iduhe nambaze

    Abagura ndabona isi yababihiye tuuu

    Abagura ndabona isi yababihiye tuuu

    Abashakashatsi begere uyu muganga bige byimbitse uko ahereka

    Abashakashatsi begere uyu muganga bige byimbitse uko ahereka

    Ariko hari abantu bapinga koko! Wowe uvuga ko ari ibinyoma jya mu rutoki rwa ngutiya hariya kuri yanzi byibura umwibe umwanana urebe ko utarurarira bukagukeraho utanaraye iwawe!!!!!! Gerageza!!!

    Leta nahane uwo murozi kuko ejo hazaza utanga umuti ibintu bido gere urwanda narwo arihuriro byinkozi zibibi ese muzi uwo muntu azabiki. nibandi duhura nabo biruka imihanda cg batemana bihorera nibindi kwibwa birababaza ariko guhana harabishinje kandi bigakorwa mumucyo .leta nibahane tugendera kumategeko

    Ariko njyewe abantu baransensa NGO batangiye iperereza da! Ko batarikoze imyumbati yibwe? Ubundi se iyo Police ihagera ibiba byabaye ninde muturage uzemerako abana be bicwa ninzara kandi yarahinze? Ahubwo nabandi nibabishyiremo maze abamenyeye kwiba akabo gashoboke!

    Nonese yihaniye gute harubwo yamukubise? Ahubwo yafashe umujura

    Andika Igitekerezo Hanooya abihaye intego yo kumara utwarubanda akabo kashobotse.

    Andika Igitekerezo Hanooya abihaye intego yo kumara utwarubanda akabo kashobotse.

    nabo ba Police babahe kuruhereko bareke kubeshya rubanda, nanjye mumundangire uwo ufite uruhereko bandembeje rwose.

    Aliko koko izi nkuru z’ibinyoma muzandikira iki?

    Ibi ni ibintu nyamara bisanzwe bizwi ko aba bakora ibi baba kw’ISIRI hagati ya Nyirumurima n’iyo ngirwa-gisambo.!!!

    Cyangwa mujye mwerura muvuge ko ali URWENYA!!! Hahahaaha!!!!!!!

    Njye uwafashe umujura ntacyo mushinja.yanagabanirije akazi inzego zumutekano,ngo baperereza,bagenza ibyaha.hhhhh yabyoroheje.nabandi barebereho.uruzi ngo mvunwe nisuka rubanda bisarurire.

    Uwo muti bawugeze no muri KIGALI duhereke abajura barara bacukura amazu, bakiba za VIDEO; TELEVISIYO N’amaradiyo. Ngo ni ukwihanira, none se ko POLISI byayicanze, tugomba kwirwanaho.

    Ndashima inzego zumutekano,mbaza ikibaza kuki mushyigikira abajura?Niba umuntu yarihingiye undi akaza gusarura ibyo atahinze ari wowe wakora iki?Inzego zumutekano namwe sinzi abobantu mura babaza iki?harubwo bihaniye se nshuti Namwe nimugire icyo muvugaho.

    Arikose ibib’ibaho abantu bagikoresha izindi mbaraga kobahari Ehhhh!!! urabona ukuntu y’unamye nabandi bare bereho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa