skol
fortebet

Bugesere:Ikamyo yari itwaye umucanga yagonze imodoka zari mu muhanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanda uva Kigali werekeza I Bugesera, habereye impanuka y’ikamyo igonga imodoka.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, ku kiraro cya Nyabarongo mu muhanda uva Kigali werekeza I Bugesera, habereye impanuka y’ikamyo yagonze imodoka zari ziri mu muhanda.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’igitondo cyo ku wa 25 Kanama 2020, aho bivugwa ko ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari itwaye umucanga. Abaturage babonye iyi mpanuka bavuze ko ikamyo ibuze control igenda igonga izindi modoka.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda twagerageje kuzivugisha ntibyadukundira gusa ubwo twateguraga iyi nkuru hari abaturage bavugaga ko ahabereye iyi mpanuka hari haryamye abantu benshi bigaragara ko bakomeretse.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa