skol
fortebet

Burera: Abana batanu barohamye mu Kiyaga babiri barapfa

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama cyane muri ibi bihe by’ubushyuhe , aho abantu baturiye imigezi, inzuzi n’ibiyaga bakunda kubijyamo, cyane cyane urubyiruko rurimo n’abana , kandi benshi baba batazi koga cyangwa badafite ibindi bya ngombwa byifashishwa mu kurinda kurohama.
Iyi ni inama Polisi y’u Rwanda igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu.
Nk’uko byagiye bigaragara, cyane cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko, abana bakomeje kwishora mu migezi (...)

Sponsored Ad

Ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama cyane muri ibi bihe by’ubushyuhe , aho abantu baturiye imigezi, inzuzi n’ibiyaga bakunda kubijyamo, cyane cyane urubyiruko rurimo n’abana , kandi benshi baba batazi koga cyangwa badafite ibindi bya ngombwa byifashishwa mu kurinda kurohama.

Iyi ni inama Polisi y’u Rwanda igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko byagiye bigaragara, cyane cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko, abana bakomeje kwishora mu migezi n’ibiyaga bikabaviramo gutakaza ubuzima nyuma yo kurohama kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye.

Urugero ni urwo mu karere ka Burera aho muri iki cyumweru ku itariki ya 29 Nyakanga abana batanubarohamye mu Kiyaga cya Burera bikabaviramo babiri muri bo urupfu; ibyo bikaba byarabereye mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo ubwo abana batanu barimo abo babiri bajyaga koga muri icyo Kiyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko batatu muri abo bana barohowe ari bazima; naho babiri bandi bakaba barakuwe mu mazi bashyizemo umwuka.

IP Gasasira yagize ati, "Uretse mu migezi n’inzuzi, hirya no hino uhasanga abana bidumbaguza mu bizenga by’amazi ku buryo hari abahasiga ubuzima. Hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda abana ukurohama n’ibindi bibazo bashobora guhura na byo bitewe no kutabitaho."

Yongeye gusaba akomeje ababyeyi n’abandi bashinzwe abana kubahozaho ijisho kugira ngo babarinde ibyago byo kugwa mu byobo cyangwa kurohama mu bizenga by’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga.

Yibukije nimero ya telefone ya Polisi y’ubutabazi bwo mu mazi, ari yo 110. Ku baturiye ibiyaga n’andi mazi; yaba atemba cyangwa ari hamwe yabagiriye inama agira ati," Koga muri ayo mazi si bibi; ariko ni ngombwa ko ujyamo aba azi koga; kandi akaba afite ibikoresho bimurinda kurohama.

IP Gasasira yasabye buri wese ubonye umwana arimo akinira cyangwa yidumbaguza mu biyaga, inzuzi, imigezi n’ibidendezi kumubwira kuva muri ayo mazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira

Ibitekerezo

  • Imiryango yabuze abana babo yihangane kandi Imana ibakire Gusa birababaje kuba abana nkaba barohama mukiyaga, biragaragara ko ababyeyi babo bagize uburangare rwose. Ababyeyi tugomba kwegera babana bacu tukababuza kujya mubiyaga no mumazi atemba nko munzuzi no mumigezi minini kuko impanuka zaho rwose nta kajorite zigira kuko uretse n’abana n’abantu bakuru kirazira kwishora mumazi menshi nkaya utazi koga rwose ibi ntibizasubire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa