skol
fortebet

Burera: Amakenga yatumye umusaza w’ imyaka 84 asezerana n’ umugore we arusha imyaka 55

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusaza w’ imyaka 84 wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yasezeranye n’umugore w’imyaka 29 imbere y’amategeko kubera impungenge ko umugore we ashobora kuzamusiga akisangira abakiri bato no kugira ngo amushinganishe abahungu be batazamujujubya.

Sponsored Ad

Semivumbi André na Nyirangoboka Vestine yasezeranye hasozwaga icyumweru cyahariwe irangamimerere ku rwego rw’igihugu.

Semivumbi yamanitse ikiganza asusumira avuga n’indahiro y’abasezerana imbere y’amategeko ubona afite imbaraga nke ariko arabikora.

Uyu musaza avuga ko gusezerana n’umugore we byamushimishije cyane ko bizamufasha gutuza akamwitaho mu busaza bwe, ndetse bizatuma abasha guhinyuza abahungu be ngo bashaka kumuvana mu mitungo ye.

Thesourcepost , Umuryango ukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu Vestine ari umugore wa kabiri wa Semivumbi kuko umugore wa mbere nawe bari barasezeranye imbere y’ amategeko yitabye Imana.

Semivumbi yagize ati “Nabonaga umugore wanjye atazantera hejuru ngo reka nigendere. Nantera hejuru ngo aragiye nzamubwira nti ‘genda ndahamagara leta irakuzana’. Amategeko yamuziritse”.

Uyu muryango umaze imyaka 7 ubana ndetse babyaranye umwana ufite imyaka 3.

Nyirangoboka asanga gusezerana bizatuma agira agaciro mbere akaba yabonaga ko ntako afite.

Avuga ko bajyaga kurega mu bayobozi mu gihe bagiranye ibibazo n’abahungu b’umugabo we ariko ntibamwiteho kuko atari yarasezeranye( abatarasezerana ngo hari ababafata nk’abasambana).

Ati ” Ariko nzajya ngaragaza ibibazo babidukemuririre. Abo bahungu batwirukanaga mu mitungo.”

Akomeza avuga ko azabanira neza umugabo we akirinda kumuca inyuma kuko ngo babibigishije bitegura gusezerana bagera n’ubwo babirahirira mu ruhame.

Ati ” Batwigishije ko cyaha cya mbere cyatandukanya umugabo n’umugore ari ubusambanyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Majyambere Didace avuga ko nta kigero runaka kibuza umuntu gusezerana cyane iyo umuntu yumvise ibyiza byo gusezerana, akamaro bifite ku gihugu no ku muturage.

Akomeza avuga ko gusezerana biteganywa mu ngingo ya 27 y’itegeko nshinga, bituma haba umutekano n’umudendezo mu muryango, uburenganzira bw’ abagize umuryango cyane ubw’abana bukubahirizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera avuga ko kunoza ibijyanye no kunoza irangamimerere bifasha igihugu kunoza igenamigambi ribereye abaturage.

Muri uyu murenge handitswe abana 803 muri iki cyumweru, basezeranya imiryango isaga 500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa