skol
fortebet

Burera:Ubwato bwarohamye abantu 6 aba aribo barokoka

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rukerera rw’Ejo kuwa Gatandatu talki ya 23 Ugushyingo 2019, abantu umunani bari mu bwato bubiri butoya bakoze impanuka nyuma y’ihinduka ry’ikirere n’ubwiyongere bw’umuyaga, batandatu babasha kurokora, babiri bitaba Imana.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko hari mu gitondo kare abaturage bajya mu bwato bubiri.

Ubwato bumwe bwarimo abantu batanu ubundi burimo abantu batatu, bageze mu nzira ikirere kiba kibi, umuyaga uba mwinshi ubarusha imbaraga bwa bwato buriyubika bahita bagwa mu kiyaga.

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho umwanya wo gukangurira abanyarwanda bakora ingendo zo mu mazi kujya bibuka gukora ibishoboka byose bakambara imyenda yabugenewe ishobora kubafasha igihe habaye impanuka.

Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, umuturage yatabaje Polisi y’u Rwanda iratabara, isanga abantu batandatu bavuyemo ari bazima kuko bari bambaye umwambaro wabugenewe ariko umugore umwe n’umwana yari ahetse bo bitabye Imana kuko impanuka ikimara kuba umugore yashatse kururutsa umwana ngo amwogane bombi bararohama, gusa umurambo w’umwana wo wabonetse mugihe uwanyina wo utaraboneka.

ACP Mwesigye yakanguriye abantu bakoresha amazi mu ngendo bakora kujya bazirikana agaciro k’ubuzima bwabo bakabanza kwambara umwambaro wabugenewe utuma batarohama igihe habaye impanuka ari nacyo cyatumye bariya bantu barokoka. Yakomeje asaba abantu kujya babanza kureba uko ikirere kimeze nibabona gishobora kubateza ibibazo urugendo barusubike.

Ubu bwato n’ibyari birimo byose byarohamye.

Kugeza ubu inzego z’umutekano wo mu mazi, zikomeje urugamba rwo gushakisha umubiri w’uwo mugore utaraboneka dore ko hamaze kuboneka uw’umwana yari ahetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa