skol
fortebet

Burera:Umugabo yaciwe amande kubera gusibya umwana ishuli

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bigirimana ukomoka mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe mu kagali ka Mudugali yaciwe amande y’ibihumbi 2000 azira ko ngo yasibije umwana we ishuli.

Sponsored Ad

Abayobozi b’inzego zibanze bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro kuko nyuma y’aho umugabo witwa Nsabimana Dominique wo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, aciriwe y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) kubera ko atazi gusoma,na Bigirimana yaciwe amande y’uko ngo yasibije umwana ishuli.

Nkuko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yahawe Bigirimana,ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nzeri 2019,yaciwe ibihumbi 2000 by’amande kubera ko yasibije umwana ishuli.

Iyi misoro itangaje iri gucibwa abantu mu bice bimwe by’icyaro ikomeje gutuma benshi bibaza ku bijyanye n’amategeko agenga imisoro.

Ibitekerezo

  • Aya amendes yo ni ngombwa, gusibya umwana bituma aba umuswa mu ishuri.

    Yewe amande natanze yo ni menshi. ngo kudacana itara ryo hanze,... sinzi niba mu mategeko birimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa