skol
fortebet

Burera: Umugabo yanyoye lisansi arangije akingiranira mu nzu amatungo ye arayatwika

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Evariste Nzamwita wo mu Mudugudu wa Seta, Akagari ka Rukandabyuma, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera yafashe inyana ye n’intama 4 azifungirana mu nzu arangije arazitwika nyuma yo kunywa litilo ya lisansi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo bivugwa ko yari afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umugore we,yakoze aya mahano ubwo yari amaze kunywa litilo n’igice bya lisansi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019.

Abaturanyi be bahise batabara barekura amatungo ariko ibindi birashya birakongoka. Amafoto yerekana ko inka yahiye ubwoya bw’umugongo ndetse umuriro wageze ku nyama.

Umwe mu baturanyi ba Nzamwita yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yabbwiye ko yakoze aya mahano amaze kunywa litiro n’igice bya lisansi.

Bivugwa ko Nzamwita yatwitse amatungo ye n’ibikoresho byo mu nzu igihe umugore we atari ahari, yari yagiye gukorera amafaranga we n’abana bakuru, abana bato bari bagiye ku ishuri.

Nzamwita yajyanywe kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Mucaca. Hari amakuru avuga ko yari afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umugore we bashyingiranywe mu mategeko

Ibitekerezo

  • Umugore nabana bagize amahirwe baramurokoka.Ibi nibyo biremwa tugomba kubana nabyo.Buriya se mwambwira amakimbirane yurugo arayakemuye ra!Gufata umutungo warikugirira akamaro umuryango ugakongeza,ugakongora ubwo ngo urahimanye.
    Abahanga baturebere niba mu Rda hadakenewe ikizamini kizakorerwa umuntu wese kandi bikaba itegeko bityo buri muntu akazajya apimwa niba ubwonko bwe bwuzuye neza,akabona kwemererwa kubana nabandi bantu.Abasanzwe bafite ibibazo,ubwonko bwabo budakora neza,hakubakwa ibigo byinshi bazajya babanza kuvurirwamo hagatangwa namahugurwa kubantu babafasha.Bityo ubashije gukira agahabwa icyemeza ko yakize akabona kwemererwa kujya mumuryango.Nibyo bizaca imfu zabantu zaburi kanya.Naho ubundi twitungiye ibyihebe bimwe nkabyabindi bya Boko Haramu,Alshababu,Alkaida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa