skol
fortebet

Burera: Umugabo yiyahuye nyuma yo gushwana n’umugore we

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nkundizana Cyprien wo mu kigero cy’imyaka 33 wo mu murenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye mu Karere ka Burera, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we witwa Ingabire Consolee, bikabaviramo kurwana, yahise yiyahura akoresheje umugozi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira tariki 15 Nyakanga 2019,uyu nyakwigendera Nkundizana yatonganye n’umugore we Ingabire Consolee bibaviramo kurwana, nyuma abayobozi baza guhosha aya makimbirane, basaba umugore kureba aho yacumbika ikibazo kigakemurwa bukeye gusa mu gitondo babyutse basanga uyu mugabo yimanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Butoyi Louis, yabwiye abanyamakuru ko batunguwe n’ibyabaye kuko urwo rugo nta makimbirane yari asanzwe aruvugwamo.

Yagize ati, “Nibyo koko aya makuru twayamenyeshejwe mu gitondo, inzego dukorana zitubwira ko uwo Nkundizana yiyahuye, gusa ngo byabanjirijwe n’amakimbirane yavutse hagati y’uwo mugabo n’umugore we, umukuru w’umudugudu arabihosha, basaba uwo mugore kureba aho arara ikibazo kigakemurwa mu gitondo, bukeye nibwo umugore yagiye kureba mudugudu ngo bakemure ikibazo, bagiye basanga umugabo yarangije kwiyahura”.

Abaturanyi b’uyu muryango bo bemeza ko muri uru rugo bakundaga kugirana n’amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Nkundizana Cyiprien asigiye umugore we abana babiri, ubu umurambo we ukaba wajyanywe ku bitari bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa