skol
fortebet

Burera:Umunyeshuri yakuwe mu Kiyaga yapfuye nyuma yo gutoroka ikigo (Yavuguruwe)

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyeshuri witwa Niyonizeye Pacifique wigaga mu ishuri rya E.S Kidaho riri mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yakuwe mu Kiyaga cya Burera yapfuye nyuma yo kurohamamo.

Sponsored Ad

Amakuru yemeza ko uyu Niyonizeye yari ageze mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).

Mu masaha ya saa munani ngo nibwo yagiyemo aroga, abamuboye ngo yibiye mu mazi ntiyagaruka.

Abana bari aho batabaje inzego, abashinzwe umutekano wo mu mazi baza gutabara no kumushakisha, baje kumubona ahagana saa cyenda yapfuye.

Umunyeshuri yapfiriye mu kiyaga cya Burera mu ntera itari ndende uvuye ku ishuri yigagaho . Amakuru akaba avuga yasohotse mu kigo nta rhushya ndetse hakaba hari n’amakosa yari yakoze.

Niyonizeye Pacifique avuka mu Ntara y’Uburengerzuba, mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Ishuri witwa Eric NDAYAMBAJE yatangaje ko nyuma yo gupimwa k’umurambo w’uriya munyeshuri, bamushyikirije umuryango we.

Ejo kuwa Mbere tariki ya 17 Gashyantare nibwo yashyinguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa