skol
fortebet

Burera:Umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuli Yisumbuye yafatiwe ku ngufu aho barara n’abandi banyeshuli

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Amakuru avuga ko byabaye ku cyumweru tariki 27 Mutarama nijoro ubwo umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga ku kigo cy’amashuri cya APAPEDUC Bungwe yafashwe ku ngufu asambanywa ari mu cyumba aho n’abandi barara. Gusambanya umwana ubu bihanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku wo bihamye.

Sponsored Ad

Hari amakuru yemeza ko uyu mwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yasambanyijwe ahagana saa saba z’ijoro aryamye muri ‘dortoire’ bigakorwa n’abantu b’igitsina gabo babiri.

Iri shuri riherereye mu mudugudu wa Rweru, Akagali Bungwe, Umurenge wa Bungwe ngo ntabwo rizitiye. Ndetse ni kimwe mu byo ubuyobozi bw’iri shuli bahise babwa gukemura mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze yahise iba.

Jean de la Paix Manirakiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe yabwiye Umuseke ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ngo umwana yababwiye ko yafashwe masaha ya saa saba z’ijoro ubwo yari aryamye n’abandi.

Kugeza ubu ngo babiri bakekwaho iki gikorwa kibi barafashwe bafungirwa kuri station ya Police ya Bungwe.

Umuyobozi w’Ikigo cya APAPEDUC Bungwe Arsène Dukundigena yabwiye itangazamakuru ko abafunzwe bakekwaho gukora kiriya cyaha ari abazamu babiri bamaze imyaka itanu bakora kuri kiriya kigo.

Dukundigena avuga ko kumenya uko binjiye muri dortoire bagasambanya uriya mwana bikiri mu iperereza bityo ko ntacyo yabitangazaho birenze.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umwana wahohotewe ngo atigeze atabaza nubwo yari kumwe na bagenzi be baryamye.

Ngo yari asanzwe ari umunyeshuri w’imico myiza, nta myitwarire mibi bari bamuziho.

Uyu muyobozi avuga ko ikigo ayobora kidafite uruzitiro rukomeye kuko ngo kizitiwe na senyenge gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa