skol
fortebet

Buri karita ya ‘Tap&Go’ igiye kwandikwa kuri nyirayo

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

AC Group ikora amakarita yo kwishyura urugendo azwi nka Tap&go yavuze ko igiye kwandika aya makarita kuri ba nyirayo.
Umunyana Sharon ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri AC Group yavuze ko kwandika aya makarita kuri ba nyirayo bitangirana n’ izi mpera z’ umwaka zikazakomeza no mu mwaka utaha.
Yagize ati “Mu mpera z’uyu mwaka mwaka wa 2017 ndetse n’utaha wa 2018 turahuza ikarita y’urugendo n’imyirondoro y’uyitunze,bizafasha mu gihe yatakaye kumenya nyirayo.”
Akomeza avuga ko (...)

Akomeza avuga ko bizanatanga umutekano ku buryo ufite iyo karita ari nyirayo ashobora kuyishyiraho amafaranga yose ashaka nta mpungenge ko amafaranga ye yakoreshwa n’undi.

Umunyana avuga ko mu gihe ibyo bitarakorwa uyitaye muri iki gihe ashobora kwegera ababishinzwe bakamukorera “Swap” (bakayimuhindurira), amafaranga yari ayiriho akayagarurirwa.

Agira ati “Muri iki gihe icyo umuntu yakora ni ugufata imibare iri kuri iriya karita hanyuma yaba yatakaye kandi iriho amafaranga menshi ukegera umukozi ubishinzwe akagufasha kuyikorera Swap.”

Umurerwa Esther, umwe mu bagenzi bakoresha “Tap&Go” yabwiye Kigali today ko hari igihe iyo karita ishyirwaho amafaranga yayikoza ku cyuma gishinzwe gukuraho amafaranga y’urugendo, ikanga gukora.

Agira ati “Nageze mu mujyi nshyiraho amafaranga ariko natunguwe no kugera mu modoka ijya i Remera ikarita yanjye ikanga, kandi kujyaho amafranga byari byemeye ndetse bigaragara ko yagiyeho.”

Ubuyobozi bwa AC Group busobanura ko ayo makarita hari ubwo ba nyirayo baba bayicariye cyangwa bakayonona mu bundi buryo bigatuma adakora.
Ubwo buyobozi buhamagarira abazajya bagira ikibazo, kwegera ababishinzwe bityo bakabakorera “Swap”.

Kuri ubu muri Kigali niho honyine hakoreshwa amakarita ya “Tap&Go”. Habarurwa abayakoresha bagera kuri miliyoni.

Mu Mujyi wa Kigali ari naho hakoreshwa amakarita y’ingendo muri Busi,habarurwa abagenzi barenga miliyoni bayifashisha mu ngendo zabo bakora mu gihe kingana n’icyumweru nk’uko imibare itangwa na AC Group ibivuga.

Ibitekerezo

  • Ni sawa kabisa. Kandi mbona nuyu m unyamakuru yandika kinyamwuga. Coup de chapeau, man!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa