skol
fortebet

Buri Muminisitiri yahawe akarere agomba kubera imboni

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente Edouard buri karere mu turere 30 tugize u Rwanda yagahaye Minisitiri ugomba gukurikirana ibikorwa byako akanagafasha kwesa imihigo.

Sponsored Ad

Uko abagize Guverinoma bagabanyijwe uturere

1. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yahawe Bugesera

2. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, yahawe Burera

3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yahawe Gakenke

4. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Sezibera Richard, yahawe Gasabo

5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yahawe Gatsibo

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yahawe GICUMBI

7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yahawe Gisagara

8. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, yahawe Huye

9. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahawe, Dr Ndagijimana Uzziel, yahawe Kamonyi

10. Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yahawe Karongi

11. Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yahawe Kayonza na Rwamagana

12. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yahawe Kicukiro.

13. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yahawe Kirehe

14. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yahawe Muhanga

15. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yahawe Musanze

16. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yahawe Ngoma

17. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yahawe Ngororero

18. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yahawe Nyabihu

19. Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yahawe Nyagatare

20. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yahawe Nyamagabe

21. Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yahawe Nyanza

22. Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gaz, Francis Gatare, yahawe Nyarugenge

23. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahawe Nyaruguru

24. Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, yahawe Rubavu

25. Minisitiri w‘Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yahawe Ruhango

26. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yahawe Rulindo

27. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yahawe gukurikirana Rusizi na Nyamasheke

28. Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi , Kamayirese Germaine, yahawe Rutsiro

Iri tangazo rivuga ko abagize Guverinoma bagomba gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange.

Rigira riti “By’umwihariko muzakurikirana uko imihigo y’akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo ubuyobozi bw’akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Musabwe gusura akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi, mugatanga raporo y’uko gahagaze. Ni ngombwa kandi kugena gahunda y’uburyo muzajya musura imirenge yose igize akarere mushinzwe.”

Guverinoma igizwe n’abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose hamwe 26, bituma hari uhabwa gukurikirana uturere tubiri mu gihe mbere abayigize bageraga kuri 31 bigatuma buri karere kiharira umwe.

Uko ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagabanyijwe uturere babimenyeshejwe binyuze mu ibaruwa yo ku wa 5 Ugushyingo 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa