startimes
startimes

Byari ibirori ubwo Rwandair yerekezaga mu mujyi wa Tel Aviv bwa mbere [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 2640

Abagenzi benshi bakoze urugendo rwa mbere rwo kwerekeza mu mujyi wa Tel Aviv mu ndege ya RwandAir,bishimiye ko bagiye kujya boroherwa no kujya muri iki gihugu cyane ko ngo bahagararaga amasaha 6 muri Ethiopia.


Sponsored Ad


Sosiyete y’ u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere,Rwandair, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Kamena 2019,nibwo yatangije ingendo zerekeza mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Benshi mu bakoze uru rugendo muri Rwandair bavuze ko bishimishije kuko ngo bari bamenyereye kugera muri Ethiopia bagategereza indi ndege amasaha 6 ariko ngo aya masaha bagiye kujya bayakoresha mu rugendo rwose badahagaze.

Betty Mahugu, umushakashatsi umaze imyaka myinshi ajya Tel Aviv yavuze ko amasaha byamufataga agiye kugabanuka.

Yagize Njya muri Israel kuva mu 1995 byadusabaga amasaha menshi kugerayo kubera kugenda duhagaragara mu nzira. Kuba tugiye gukoresha igihe gito biraza kuba ari ibintu byiza cyane”.

Umuyobozi wa RwandAir Yvonne Makolo yabwiye abanyamakuru ko iki cyerekezo gishya Kigali – Tel Aviv kizafasha mu kunoza umubano w’ ibihugu byombi no kwagura ubukerarugendo.

Yongeyeho ati “Tugiye kugira abanya Israel benshi basura u Rwanda n’ Abanyarwanda benshi basura Israel ni ikintu gikomeye kuri ibi bihugu bibiri”.

Benshi mu Banyarwanda b’Abakiristu bavuze ko bishimiye iyi ntambwe RwandAir yateye yo kwerekeza mu mujyi wa Tel Aviv kuko ngo bizajya bibafasha gukora urugendo rutagatifu muri iki gihugu bitabagoye cyane ko aberekezagayo bakundaga guhagarara mu nzira bategereje indege muri Ethiopia.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Impanuka y’imodoka ya Bralirwa yahitanye ubuzima bw’abantu

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire ahitwa i Ntunga, habereye...
12 August 2020 Yasuwe: 4758 0

Rwanda:Ababereyemo leta imyenda bafatiwe ingamba nshya

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kwishyuza abayibereyemo imyenda,...
7 August 2020 Yasuwe: 1823 0

Uwimbabazi Irène avuga ko yafashwe ku ngufu RIB ikavuga ko bitabaye

Uwitwa Uwimbabazi Irène wo mu karere ka Ruhango yatangaje ko bagizi ba nabi...
7 August 2020 Yasuwe: 2772 0

Abakora umwuga w’ubukomisiyoneri mu Rwanda bakuwe amata ku munwa

Uburyo bushya bwo guteza cyamunara hakoreshejwe uburyo bwa elegitoronike,...
6 August 2020 Yasuwe: 17056 0

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze amabwiriza agenga abakora ingendo z’indege...

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera Yavuze ko ku bagenzi...
2 August 2020 Yasuwe: 11710 0

RIB yerekanye abakobwa 4 bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amashusho yabo...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 nibwo Urwego rw’igihugu...
31 July 2020 Yasuwe: 12423 0