skol
fortebet

Canada: Abanyarwanda babiri barashwe

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umusore n’ inkumi bombi b’ Abanyarwanda bari mu bantu batatu barimo barasiwe mu mirwano yahuje Abanya-Somalia babiri mu rukerera rwo ku Cyumweru mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.
Aba banyarwanda barashwe ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko witwa Maya Abdallah n’umusore witwa Alphonse Kuku mu gihe uwa gatatu ari umusore ukomoka muri Ghana.
Inkomoko y’uku kuraswa yaturutse ku bushyamirane bwahuje abasore babiri bo muri Somalia baba muri uyu Mujyi wa Edmonton bari bitabiriye ibikorwa byo gukusanya (...)

Sponsored Ad

Umusore n’ inkumi bombi b’ Abanyarwanda bari mu bantu batatu barimo barasiwe mu mirwano yahuje Abanya-Somalia babiri mu rukerera rwo ku Cyumweru mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

Aba banyarwanda barashwe ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko witwa Maya Abdallah n’umusore witwa Alphonse Kuku mu gihe uwa gatatu ari umusore ukomoka muri Ghana.

Inkomoko y’uku kuraswa yaturutse ku bushyamirane bwahuje abasore babiri bo muri Somalia baba muri uyu Mujyi wa Edmonton bari bitabiriye ibikorwa byo gukusanya inkunga zo gufasha, byari byateguwe n’Umunyarwandakazi uhaba.

Maya warashwe amasasu mu maguru yombi, yabwiye IGIHE ko byabaye ahagana saa kumi z’ijoro, biturutse ku basore bo muri Somalia binjiye aho icyo gikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi nta butumire bahawe.

Ati “Hari abantu benshi muri ibyo birori. Ntabwo twari mu kabari ahubwo ni mu cyumba mberabyombi, abo Banyasomalia binjiye batatumiwe hanyuma baza gushwana bararwana bigeze aho bararasa. Mu kurasa rero batatu barakomeretse harimo njye n’abandi basore babiri."

Abari muri icyo gikorwa ngo ntibigeze bamenya icyo abo basore bapfuye ndetse nyuma yo kurasa bahise birukanka baracika.

Ubu Maya w’imyaka 23 arwariye mu rugo iwabo nyuma yo kujyanwa kwa muganga agakurwamo ayo masasu.

Umubyeyi we witwa Chantal Hitayezu, yavuze ko aho icyo gikorwa cyabereye atari mu kabari ahubwo ari ahantu hasanzwe habera ibikorwa bihuza abantu.

Hitayezu yakomeje avuga ko abari bitabiriye icyo gikorwa bari urubyiruko gusa, batungurwa no kubona abo basore binjiye. Ni igikorwa cyari cyateguwe n’Umunyarwandakazi ariko cyitabirwa n’urubyiruko rw’impande zose.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko kurasa kwabayeho, Polisi yageze aho byabereye itangira gukora iperereza ariko abo basore babiri bari bamaze kwiruka ku buryo batarafatwa n’ubu.

Abatuye muri aka gace batangaza ko hari urubyiruko ruturuka muri Somalia rukunze kurangwa n’imico mibi igira ingaruka ku bantu benshi.

Ibitekerezo

  • Njye numiwe pe,amaherezo ni ukugaruka mu rwatubyaye da,gs Uwiteka abaregere pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa