Canada ntigishyigiye umukandadida Michaelle Jean, amahirwe kuri Mushiwabo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 1057

Igihugu cya Canada Michaelle avukamo cyamaze gutangaza ko kitagishyigikiye umuturage wacyo Michaelle Jean uhuriye na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo ku kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bwa Francophonie.

Canada yatangaje ibi mu gihe habura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia.

Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean usanzwe ayobora uyu muryango kuva mu 2014.

Mu bagaragaje ko bashyigiye Mushikiwabo barimo Ubufaransa, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada kuri uyu wa Kabiri nibwo yerekeje muri Armenia ahazabera iyi nama.

Michaelle Jean ngo ntiyabashije kunoza ibijyanye n’imicungire y’umutungo(amafaranga) w’uyu muryango. Ibi nibyo bituma Canada ivuga ko itamushyikigikiye nk’umukandida uhafite inkomoko.

Umuvugizi we Bertin Leblanc yatangarije CBC News ati “Jean azakomeza kurwanirira akazi. Yifuza ko yazagenzurirwa ku mirimo ye n’umusaruro.”

Michaelle Jean yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.

Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu. François Legault nawe yanenze uburyo uyu mugore akoresha umutungo.


Louise Mushikiwabo afite amahirwe yo gutorerwa kuyobora ubunyamabanga bwa OIF

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inyeshyamba zarasiwe I Rubavu zashyinguwe

Inyeshyamba bikekwa ko ari iza FDLR zagabye igitero mu murenge wa...
11 December 2018 Yasuwe: 5092 0

‘Kuba umugabo hari icyo bisobanuye umugore ntabwo ari mushiki wawe’ Me...

Evode Uwizeyimana , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi...
10 December 2018 Yasuwe: 2610 0

Abarezi basobanuriwe uko Jenoside yahagaritswe ngo bigiye kubafasha mu kazi...

Abarimu n’ abayobozi bo mu Rwunge rw’ Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo...
30 November 2018 Yasuwe: 356 0

Muhanga: Umugabo utazi gutera akabariro yagereranijwe n’ ikimasa bukeye...

Inyigo yakorewe mu karere ka Muhanga igamije kumenya igitera amakimbirane...
30 November 2018 Yasuwe: 5144 2

Abanyarwandakazi 2 bajujubya umukecuru w’ I Muhanga bashaka kumusenga nk’...

Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri...
29 November 2018 Yasuwe: 3446 1

Abanyarwanda bahoze muri FDLR bakomeje gutaha ku bwinshi , ubu bageze ku...

Abandi Banyarwanda 800 bahoze muri FDLR bageze mu Rwanda biyongera kuri...
28 November 2018 Yasuwe: 1074 0