skol
fortebet

Canopy ikiraro cyo muri Nyungwe cyashyizwe ku mwanya wa mbere ku isi

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Icapiro “Lonely Planet” ryo muri Australia rizwi mu kwandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ryashyize inzira ya Canopy iri hagati muri pariki ya Nyungwe ku mwanya wa mbere mu zihiga izindi kuri iyi si dutuye mu gukurura ba mukerarugendo.

Sponsored Ad

Iyi nzira y’ikiraro cya Canopy iherereye hagati mu ishyamba rya parike ya Nyungwe, imwe muri parike eshatu ziri mu Rwanda zizwi no ku rwego mpuzamahanga.

Lonely Planet, icapiro ryo muri Australia rizwi ku isi mu gusohora ibitabo n’inyandiko ziyobora ba mukerarugendo yashyize Canopy ya Nyungwe ku mwanya wa mbere ku isi ku rutonde rw’ ibiraro byo mu kirere (Canopy) 11 nziza zikurura ba mukerarugendo ku isi.

Canopy ya Nyungwe ikurura ba mukerarugendo benshi ku isi baza kwihera ijisho ubwiza nyaburanga buyitatse by’umwihariko inyamaswa ziba mu biti biyikikije ziganjemo inguge, inkende, inyoni z’amoko menshi n’izindi nyamaswa zitandukanye ziba muri iyi pariki.

Zimwe muri canopy 11 zigaragara kuri uru rutonde, twabahitiyemo kubabwira 5 ziza ku myanya y’imbere zirimo na Nyungwe izibimburira mu gukurura ba mukerarugendo benshi ku isi harimo Redwoods Nightlights iherereye muri Nouvelle Zelande, Arbor Day Farm Tree Adventure iri muri pariki ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daintree Discovery Center yo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest yo mu budage.

Canopy ya Nyungwe uwakwifuza kuyisura yakwishyura amadolari 60 (U$60 nk’uko Lonely Planet ibitangaza, naho amasaha yo gusura ni saa mbili za mu gitondo (8h00’), saa yine (10h00’).

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane kuba twabahize ariko habayemo kwibeshya ku masaha yo gusura Canopy ntabwo isurwa nijoro aho banditse saa saba na saa cyenda niza ku manywa.
    Murakoze

    Mumeze iyi nkuru uko 60USD yishyurwa n’umunyamahanga. Umunyarwanda yishyura 5000rwf kuri Mobile money. Kandi amasaha mwavuze yo gusura aho mwavuze nijoro, siko biri hasurwa kumanywa. Ibyo mbivuze nk’umunyarwanda wahasuye kandi vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa