skol
fortebet

Depite Mukabunani wakiriye neza impinduka hari icyo asaba Minisitiri Sezibera na Shyaka

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS Imberakuri , Depite Christine Mukabunani yashimiye cyane Perezida Kagame, ku mpinduka aherutse gukora muri guverinoma, kuko abona ko zaje mu gihe gikwiye kandi bikenewe. Ashimira cyane ko umubare w’abagore wazamutse ukagera kuri 50 % akanemeza ko Perezida wabikoze areba kure.

Sponsored Ad

Anagira bimwe asaba abayobozi batowe cyane cyane kunoza umubano n’ibihugu by’ ibituranyi no gukangurira abayobozi kwegera abaturage.

Icyo Mukabunani asaba Minisitiri w’Ububanyi n’ amahanga mushya Dr Richard Sezibera


Minisitiri Dr Richard Sezibera

Uyu mudepite yasabye Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga ku kuzahura umubano hagati ya Uganda n’u Burundi , biciye muri dipolomasi kandi bitanakuyeho umurongo u Rwanda rwahisemo kugenderaho.

Yagize ati “Yabikora adakuyemo icyo u Rwanda rwemera kandi tubona yabishobora nk’umuntu twemera ko azi dipolomasi ariko bitavuze ngo dukore ibyo bo bashaka twe tutemera”

Depite Mukabunani yasabye ko ibibazo by’ Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda cyakemurwa mu maguru mashya kuko bidakwiye.

Mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO, Depite Mukabunani yakomeje asaba ko Minisitiri Sezibera yakemura ikibazo cy’amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ku buryo batajya bavuga ngo niba umuntu yagiye muri iki gihugu birarangiye ntagihanwe. Gusa yemeza ko amufitiye icyizere kuko urebye imirimo yakoze mbere ,imwemerera guhagararira u Rwanda neza.


Minisitiri Prof. Shyaka Anastase

Icyo asaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mushya Shyaka Anastase

Depite Mukabunani yavuze ko Minisitiri Prof Shyaka Anastase afite ibintu byinshi byo gukosora cyane cyane uruhare rw’abaturage mu mihigo rukiri ruto cyane. Abayobozi b’uturere babikora aho gukorwa n’abo bigenewe ( baturage ) kandi ari bo bazi iby’ingenzi kuri bo.

Yagize ati “Meya n’abavisi meya baricara bagakora ibyo twita gutekinika ibyo bumva bazakora ariko abaturage batabigizemo uruhare kandi ari bo bazi ibyo bakeneye.”

Uyu mudepite ngo yumva Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’igihugu yashyira imabaraga mu gukangurira abayobozi kwegera abaturage bakabatinyuka kuko hari henshi baba babatinya cyane cyangwa ahandi batabisanzuraho.

Ati “Nkanjye nkajya ahantu ugasanga abaturage barambaza ibintu ….bakavuga ngo umuyobozi ntaho twamuhera turamutinya.”

Depite Mukabunani yasabye abayobozi bagiriwe icyizere kuzakora uko bashoboye bakomeza mu nzira yo guteza imbere abaturage aho kubisubiza inyuma y’aho babisanze.

Ibitekerezo

  • Mu kinyarwanda babyita kuvuga ubusa! Ubu se icyo "utavugaho rumwe na Leta" ni igiki? Baguhaye ubudepite wowe shimira gusa ibindi ubireke nta skills ubifitiye. Ngo urishimira ko umubare w’abagore wazamutse...?? Wabigizemo uruhe ruhare se? Abanyapolitiki dufite hano rwose....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa