skol
fortebet

CNLG na Ibuka banenze urukiko rwo mu Bwongereza rwanze kohereza 5 bacyekwaho Jenoside

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), bamaganiye kure icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera mu Bwongereza rwafashe umwanzuro wo kutohereza mu Rwanda abagabo batanu bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ku wa 28 Nyakanga 2017 nibwo urukiko rwo mu Bwongereza rwanzuye ko Emmanuel Nteziryayo, Vincent Bajinya, , Charles Munyaneza, Celestin Mutabaruka na (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), bamaganiye kure icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera mu Bwongereza rwafashe umwanzuro wo kutohereza mu Rwanda abagabo batanu bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku wa 28 Nyakanga 2017 nibwo urukiko rwo mu Bwongereza rwanzuye ko Emmanuel Nteziryayo, Vincent Bajinya, , Charles Munyaneza, Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja, bashinjwa kugira uruhare mu Jenoside batazoherezwa mu Rwanda.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana yahaye The New Times yavuze ko iki cyemezo kinyuranyije n’ubutabera kandi gishingiye ku mpamvu zidafatika kubera ko mu Rwanda hari ubutabera bwigenga kandi bw’abanyamwuga.

Yagize ati:“Ni icyemezo kirengagije ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), n’ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Norvege, u Buholandi, na Suwede byohereje abakekwa mu Rwanda kandi bari guhabwa ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga,”.

Muri iki kiganiro, Jean Damascene yakomeje avuga ko Canada yohereje Leon Mugesera (uherutse gukatirwa gufungwa burundu), Jean Baptiste Mugimba, Jean Bosco Iyamuremye; Amerika ikohereza Prof. Leopold Munyakazi, n’abandi. Naho TPIR yohereje Jean Uwinkindi, Ladislas Ntaganzwa na Bernard Munyagishari.

Naho Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, yerekanye nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside mu Rwanda; inzego zitandukanye zubatse ubushobozi kugeza no ku rwego rw’ubutabera.Ngo icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Bwongereza cyibangamiye inzira y’ubutabera.

Ibyaha bashinjwa:

Dr. Vincent Bajinya [Brown], wahoze akorana bya hafi na perezida Habyarimana, akekwaho kuba yari umwe mu bagize Akazu, akaba yarabarizwaga muri MRND kugeza mu 1993 ubwo ishyaka CDR rwashingwaga. Muri uyu mwaka w’1993, yitabiriye mitingi yabereye kuri Stade ya Nyamirambo, aho ngo Abahutu bashishikarijwe kwitandukanya n’Abatutsi. Muri iyi mana bivugwa ko Vincent Bajinya ari we wari ushinzwe protocol. Uyu kandi ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gushinga za bariyeri muri Rugenge no hafi y’ishuri ryari ku Kibihekane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, akaba ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’uwitwa Dominique, Leandre muri Rugenge na Charlotte Kamugaja n’uruhinja rwe nabo bo muri Rugenge.

Charles Munyaneza wahoze ari burugumesitiri wa Komini Kinyamakara muri Gikongoro, ashinjwa gushishikariza abandi kwica Abatutsi, kuba yarayoboye inama zateguraga ubwicanyi no gushinga za bariyeri, kugira uruhare mu kwangiza imitungo y’abandi, ndetse ngo akaba yaranahanaga abasahuraga ariko batabanje kwica ba nyiri ibintu. Uyu ngo yanayoboye ibitero by’ubwicanyi muri Ruhashya hafi y’umugezi wa Mwogo byahitanye ibihumbi by’Abatutsi.

Emmanuel Nteziryayo yari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa mu cyahoze ari Gikongoro. Uyu avugwaho kuba yarakoresheje ba konseye inama akabategeka gushinga za bariyeri bakica Abatutsi, ndetse no gutanga imbunda. Uyu we ngo yanashishikariza guhisha imirambo y’Abatutsi bicwaga babashyingura. Uyu kandi ngo yari mu nama na Charles Munyaneza yari arimo kuwa 13 mata n’iyo kuwa 26 mata 1994 ubwo ba burugumesitiri bari barimo gutanga raporo ku mubare w’Abatutsi bari bamaze kwicwa aho bayobora. Uyu yaje guhungira muri Congo ndetse ngo aba n’umuyobozi w’inkambi y’impunzi.

Celestin Ugirashebuja wari Burugumesitiri wa Komini Kigoma ndetse n’umuyoboke w’igihe kirekire wa MRND, we ngo yagendaga anyura kuri za bariyeri areba uko ubwicanyi buri kugenda, ndetse nawe ngo akaba yarakoresheje inama ba konseye akabashishikariza gushinga za bariyeri ndetse ngo inyenzi yose bafashe bakayimushyira. Bivugwa ko abapolisi ba Komini yari ayoboye bagize uruhare runini mu bwicanyi. Uyu yatanze amabwiriza kandi yo gushuka Abatutsi bari bihishe ngo bave mu bwihisho babone uko babica, ndetse ategeka ko abo bazajya bica bazajya babakura ahagaragara kugirango abanyamahanga batazabibona.

Celestin Mutabaruka uyu yahoze ayobora ikigo gishinzwe gucunga amashyamba kitwa Crete Zaire Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro kuva u 1992. Ubwo ngo yageraga muri iki kigo, ngo yaranzwe no kujujubya no kuvangura Abatutsi. Ngo m’ukuboza cyangwa m’Ugushyingo 1993habayeho kugerageza kumukura ku mwanya we agiye gusimbuzwa Umututsi, ariko yanga kuva ku kazi avuga ko kumukura ku mwanya we ari ikibazo cya politiki hagati y’amashyaka MRND na PSD. Hari inyandiko ngo ihamya ibi neza aho yandikiye perezida Habyarimana kugira icyo akora ngo adakurwa ku mwanya we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène
Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa