skol
fortebet

Col.Byabagamba yavuze ko afungiwe mu Kato urukiko rutarabitegetse

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida Paul Kagame, uyu munsi yabwiye urukiko rw’ubujurire i Kigali ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato, n’itatu adasurwa.

Sponsored Ad

Col Byabagamba n’abo baregwa hamwe Frank Rusagara wahoze ari Jenerali akajya mu kirihuko cy’izabukuru n’uwari umushoferi we Sergeant François Kabayiza, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, ni bwo baje mu rukiko kujurira nyuma y’imyaka itatu bakatiwe.

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rusagara akatirwa imyaka 20 naho Kabayiza itanu,nyuma y’aho urukiko rukuru rwa gisirikare rubahamirije ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu - ibyaha abaregwa bahakanaga.

Abaregwa bagaragaye bamwenyura,baganira ndetse baganira ku madosiye arimo ibyaha bashinjwa. Col Byabagamba yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda ya gisirikare.

Colonel Byabagamba yavuze ko afungiwe mu kato kandi bitarategetswe n’urukiko

Col Tom Byabagamba yasabye abacamanza ko yafungurwa by’agateganyo kuko avuga ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato kandi bitarategetswe n’urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igifungo.

Yavuze kandi ko nta mategeko ateganya gufungirwa mu kato k’uwahamwe n’ibyaha yahamijwe.

Col Byabagamba yavuze ko amaze imyaka itatu nta muntu umugeraho yaba uwo mu muryango we cyangwa inshuti kuko aho afungiye atemerewe gusurwa nk’abandi bagororwa.

Col Byabagamba wagarutse ku cyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu kiri no mu byo yahamijwe, yavuze ko iki cyaha ari igihimbano kuko atahirahira akora iryo kosa.

Uyu musirikare ucyambaye impuzankano [mu mategeko aracyari umwere kuko urukiko yajuririye rutarafata ikemezo] Ati “Ntabwo nasuzugura ibendera kandi n’ubu ndacyambaye ibendera ry’igihugu.”

Rusagara avuga ko afungiye mu kigo cya gisirikare

Frank Rusagara na we yinubiye ko afungiye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe kandi urukiko rwarategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mulindi.

Na we asaba gufungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko avuga ko afite uburwayi bukomeye, ndetse avuga ko bidakwiye kuba iyo agiye guhura na muganga aba ahagarikiwe n’abasirikare mu buryo bumutera ubwoba.

Uyu munsi abacamanza bumvise impande zombi ku nzitizi zo kuburanisha ubujurire bw’abaregwa. Abacamanza bavuze ko umwanzuro kuri izi nzitizi uzasomwa ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa