skol
fortebet

Col. Ruhunga Jeannot na Kalihangabo bagizwe abayobozi ba Rwanda Investigation Bureau

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mata 2018, byagaragaje ko Umukuru w’Igihugu yagize Col. Ruhunga Jeannot Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga .
Kalihangabo yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo.
Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza (...)

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mata 2018, byagaragaje ko Umukuru w’Igihugu yagize Col. Ruhunga Jeannot Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga
.

Kalihangabo yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo.

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse gutangariza abasenateri ko uru rwego rumaze umwaka rushyizweho n’itegeko ruzatangira gukora muri uku kwezi.

Minisitiri Busingye kandi yavuze uru rwego ruzajya rukora nka FBI rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itegeko rirushyiraho riteganya ko Ubunyamabanga Bukuru bwarwo bugizwe n’Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bose bashyirwaho n’iteka rya Perezida.


Isabelle Kalihangabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa