skol
fortebet

Covid-19:Nta muntu wemerewe kubikuza amafaranga arenzi Miliyoni imwe

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Banki Nkuru y’Igihugu yashishikarije abanyarwanda kurushaho gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhahirana, itegeka ko nta muntu wemerewe kujya kuri banki ngo asabe ko ahabwa mu ntoki amafaranga arenze miliyoni imwe ku munsi.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, atangaje ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, hafashwe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Ni nyuma y’uko umubare w’abarwayi iki cyorezo umaze kugera kuri 17 mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu rikurikira ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko nta mpamvu yo guhangayika kuko Banki n’ibigo by’imari kimwe n’amakoperative biraza gukomeza gutanga serivisi ariko mu masaha atandukanye n’ayari asanzwe kuko bizajya bifungura saa mbili bigafunga saa cyenda z’amanywa.

Iryo tangazo rivuga ko Banki zizongera abakozi ku buryo bakomeza gufasha abakiliya bazo batari bariyandikishije mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Rikomeza rigira riti “Yongeye kwibutsa abakiliya bose gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga cyangwa mu kugura ibicuruzwa na serivisi cyane cyane ko banki zose n’ibigo by’itumanaho rya telefoni bavanyeho ikiguzi icyo aricyo cyose kugira ngo byorohereze rubanda mu gukoresha ubwo buryo”.

Rivuga kandi ko umuntu “uzaba wishyuwe hakoreshejwe sheki ntazemererwa gufata amafaranga kuri “guichet “ ahubwo amafaranga ye azajya ashyirwa kuri konti ye.”

“Mu gihe ariko sheki ari iy’umukiliya wa Banki, akayikoresha agiye kubikuza kuri konti ye, umubare w’amafaranga afatira kuri guichet ntushobora kurenga miliyoni imwe ku munsi.”

BNR yari iherutse gufata ingamba zirimo kwemerera amabanki gusubiramo amasezerano y’inguzanyo kugira ngo azorohereze abayabereyemo imyenda mu gihe cyo kwishyura no gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa