skol
fortebet

Covid-19:Rimenyande yatawe muri yombi n’abamufashaga kwakira abamutwerereye bazaga kunywa inzoga nyuma y’uko ubukwe bwe bupfuye

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Tariki ya 29 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 y’amavuko ari kumwe na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 ari nabo bamufashaga kwakira abashyitsi. Aba bakaba barigometse ku mabwiriza ya leta yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’ icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Uyu muturage akaba atuye mu kagari ka Kajinge mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uyu mugabo tariki ya 27 Werurwe aribwo yari kujya gukwa umugore basanzwe babana ariko kwa Sebukwe barabyanga bamusaba ko ubukwe bwasubikwa bukazaba nyuma y’ibihe igihugu kirimo.

CIP Karekezi yagize ati: “Rimenyande kwa Sebukwe bamaze kumuhakanira ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze baramubujije yanze kubyumva ahubwo kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Werurwe iwe habaga hari abantu benshi baje kunywa za nzoga z’ubukwe. Abayobozi mu nzego z’ibanze bajyaga kumuhagarika akabasuzugura ahubwo agashaka kubakubita nibwo bitabaje abapolisi bajya kumufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko tariki ya 29 abapolisi bagiye mu rugo rwa Rimenyande koko bagasanga hariyo abantu benshi barimo kunywa inzoga hari n’ibibindi 40 byuzuye inzoga banywaga batishyura nk’abari mu birori.

Ati: “Uriya mugabo yabonye ubukwe busa nk’ubutakibaye atangira gutumira abantu bose bamutwerereye abaha inzoga, mu nzu twasanzemo abantu benshi bahita biruka hafatwa nyiri urugo (Rimenyande Jean Damascene) na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 ari nabo bamufashaga kwakira abashyitsi.”

Abafashwe bose bashyirikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

CIP Karekezi avuga ko Rimenyande yarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi akaba yarabikoze nkana kuko abayobozi babimunujije kenshi akabyanga kandi nawe yari asanzwe abizi ko bitemewe.

Yakomeje yibutsa ko Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda ibintu byatuma begerana cyane byibura hagati y’umuntu undi hakaba intera irenze metero, ibikorwa bya Siporo ndetse n’izindi ngendo zitari ngombwa bitemewe. Abaturarwanda bakaba basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu yize ku Cyorezo cya COVID-19,yemeje ko ingamba zikarishye zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda zizakomeza kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Iyi nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 01 Mata 2020, yemeje ko Abanyarwanda bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zikarishye zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown),mu gihe kingana n’indi minsi 15 yiyongera ku yindi 14 izarangira ku Cyumweru. Izi ngamba zizakomeza kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Ingamba zafashwe kuwa 21 Werurwe 2020 zigomba gukomeza gukurikizwa:

Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

Utubari twose tuzakomeza gufunga.

Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku isuku bakaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi,gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu mu gihe bahuriye nko mu isoko n’ahandi hateraniye abantu benshi,kwirinda gusuhuzanya no gukoranaho no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.


Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 y’amavuko watawe muri yombi

Ibitekerezo

  • Ibibindi 40 by’inzoga!!! Ni umukira. Yagomba kugenda aha buri muntu akajya kunwera iwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa