skol
fortebet

Covid-19:RMC yikomye abantu bafite Televiziyo zikorera kuri YouTube

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwatangaje ko abafite Televiziyo kuri YouTube batemerewe kujya gukorana ibiganiro n’abaturage babateranyirije hamwe ngo nibarangize biyite ko ari abanyamakuru kuko umunyamakuru wa nyawe agira ibimuranga n’amabwiriza amugenga.

Sponsored Ad

Ibi bitangajwe nyuma yaho ku Cyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2020, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB),ruherutse guta muri yombi uwitwa Nsengimana Theoneste nawe ufite Televiziyo ikorera kuri YouTube, aho yafashwe yahurije hamwe abaturage abizeza kubaha buri muntu ibihumbi 20 (20 000 FRW)abafata amashusho n’amajwi babeshya ko babonye inkunga y’ibyo kurya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigenewe abanyamakuru muri ibibihe bya coronavirus,ryabibutsaga bimwe mu bintu bikwiye kwitwararika mu gihe hari bamwe mu banyamakuru bamaze gutabwa muri yombi.

Iri Tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2020, rirakangurira abanyamakuru gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, kwitabira ibikorwa bahamagarwamo ngo bajye gutara inkuru kuko bibujijwe muri iki gihe.

Ibyerekeranye n’ikibazo cy’abanyamakuru batawe muri yombi muri ibi bihe,RMC ivuga ko ibyo bakekwaho yabikurikiranye igasanga bidasfitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru ahubwo ko bakekwaho kwica amabwiriza yatanzwe na leta yo kwirinda iki cyorezo.

Ni ukuvuga ko aba banyamakuru kimwe n’abandi bafunzwe ntabwo bemerewe gusurwa kubera iki cyorezo gitera indwara ya COVID-19.

RMC kandi yakomeje ivuga ko abafite televiziyo kuri YouTube batemerewe gukorana I biganiro n’abaturage ngo babkwirakwize biyita abanyamakuru kuko umunyamakuru wa nyawe agira ibimuranga n’amabwiriza amugenga.

RIB ivuga ko ibyo Nsengimana Theoneste yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko binyuramyije n’amabwiriza yashyizweho na leta yo kurwanya icyorezo cya coronavirus, uyu ufunzwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB y’I Remera mu gihe hagikorwa iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa