skol
fortebet

D’Amour Selemani yavuze uburyo ari ishyari yagize Christian umushinja kuryoha mu mafaranga yahawe n’abagiraneza ngo ajye kwivuza[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Filime nyarwanda D’Amour Selemani yavuze ko abamushinja kuryoha mu mafaranga yahawe n’abagiraneza ngo ajye kwivuza ari ibihuha bari gukwirakwiza bidafite aho bihuriye n’ukuri.

Sponsored Ad

D’Amour Selemani wamamaye muri filime nyarwanda, amaze igihe akusanyirizwa inkunga kubera uburwayi bw’impyiko, ariko ubu ari kwibazwaho nyuma y’amakuru avuga ko amafaranga agera kuri miliyoni icyenda yakusanyirijwe kumuvuza ubu ari kuyaryamo iraha.

Hashize iminsi abakinnyi ba filime batandukanye n’abandi bagira neza batangiye igikorwa cyo gutabariza mugenzi wabo D’Amour Seleman, ufite uburwayi bw’impyiko zikeneye gusimbuzwa. Ni ubuvuzi busaba kuba wifite kuko byakorerwa mu Buhinde.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucaracara amakuru yavugaga ko D’Amour yatetse imitwe atari arwaye impyiko nkuko yabivugaga ndetse yafashe aya mafaranga bakusanyije mu bagiraneza batandukanye akayaryohamo anywa inzoga zihenze, agura imodoka nziza, yimukira mu nzu nziza ndetse ngo n’inkumi nziza.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI , D’Amour yavuze ko mu byukuri arwaye impyiko ariko ari kuvurirwa hano mu Rwanda ndetse ari kugenda yoroherwa ndetse akemeza ko iby’uko yatetse imitwe byazanywe n’umugabo witwa Christian Rwibutso wakoze gahunda yo kumushakira inkunga akirwara binyuze mu cyo bise ‘Let Save D’Amour’.

Yagize ati ” Ndwaye impyiko kandi nanubu ndacyavurwa, ndi koroherwa, ibi byakwirakwijwe byose ngo natetse imitwe byatangijwe n’umutipe witwa Christian Rwibutso, yakoze ibitaramo byo kumfasha arahomba, mu minsi yashize nibwo yaje arambwira ati wabonye amafaranga , abo hanze baguhaye amadorali mpaho, ndamubwira nti wapi ntayo nguha , inkunga wansabiye ni iyo kwivuza ntabwo ari amafaranga yo kuguha, arambwira ngo n’utampa ku mafaranga nzagusebya.” Uyu Christian yamusabaga ibihumbi 200.

Ku bijyanye n’imodoka bivugwa ndetse n’ibintu bihenze yaguze, D’Amour yavuze ko nta modoka yaguze kuko iyo agendamo yayitijwe n’inshuti ye yitwa Claude kuko afite imodoka nyinshi, yayimutije mu rwego rwo kugira ngo ajye abona uko ajya kwivuza i Kanombe.

Ku bijyanye n’inzu nziza yimukiyemo, D’Amour yagize ati ” Mu byukuri nabaga ahantu habi i Nyamirambo mu kazi k’icyumba kimwe cyarimo akabati, amasafuriya, igitanda mbese hafunganye abansuye bakabura n’aho bicara, ntabwo wabona amafaranga ngo ubure kwimuka ngo ujye ahantu heza ku buryo wafata n’akayaga, byo ntabwo mbihakana narimutse, kandi inkunga bampaye ntabwo nayipfushije ubusa amafaranga arahari ari kuri konti.”

Christian wabaye intandaro y’iki kibazo cya D’Amour ari nawe watangije Campaign yo kumuhururiza

Inkunga zaratanzwe haba ababa mu Rwanda no mu mahanga. Abakinnyi ba filime bazengurutse u Rwanda rwose bagenda basaba abahisi n’abagenzi byibuze igiceri cya 100 cyatangwaga binyuze muri MTN Mobile Money. Muri iki gikorwa havuyemo miliyoni imwe n’ibihumbi 795.

Abatanze amafaranga baba hanze haba muri Amerika no mu bihugu by’i Burayi batanze agera kuri Miliyoni 7, aya mafaranga yose D’Amour avuga ko akiyafite yose uko yakabaye.

D’Amour avuga ko kwivuza azivuza, kuko n’amafaranga akenewe ataraboneka yose, bagomba kuba byibuze bitwaje amafaranga atari munsi ya $15 000 ashobora no kugera ku $20 000 harimo ikiguzi cy’ubuvuzi, amatike y’indege n’ibindi byose bashobora gukenera.

D’Amour yavuze ko igikurikiyeho ni uko azandikira Minisiteri y’Ubuzima imwongerere ku mafaranga amaze kubona kuko hari gahunda iyi minisiteri yashyizeho yo gufasha abantu bafite ikibazo cy’impyiko n’ayo yemerewe na Komisiyo Ishinzwe Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, dore ko nawe yahoze ari umusirikare. Tubibutse ko D’Amour mushiki we ari we uzamuha impyiko.

Ku bijyanye n’ijwi rya Assia Mutoni ryasakaye avuga ko yabonye D’Amour agura imodoka yanamugira inama bagashaka kubipfa, yavuze ko abeshya. Yanahakanye ibyo Assia yavuze ko yabwiwe na D’Amour ko yabonye abantu bazamufasha kwivuza bityo ko amafaranga y’inkunga yayakoresha icyo ashaka , kandi yemeza ko ntacyo apfa na Assia.

Ati” Arabeshya yambonye ndi mu modoka ntabwo yabonye nyigura, hari ahantu yasinye ko nguze imodoka? imodoka ntabwo ari iyanjye kandi na nyirayo arahari.”

D’Amour kandi yahakanye ibyo kuba anywa inzoga zihenze ndetse n’itabi, yavuze ko atanywa inzoga kan di arwaye impyiko ndetse anafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, amashusho yasakaye D’amour asoma ka manyinya ngo ni ayafashwe kera kuko hari na filime yakinnye ashishikariza abantu kurwanya ibiyobyabwenge.

Christian wafashe Video D’Amour anywa urumogi, yavuze ko yayifatiye i Gikondo aho yimukiye, icyabimuteye ngo hari umukobwa wari ushinzwe kumurwaza byemewe kwa muganga witwa Shadia, ngo yaramuhamagaye aramubaza ngo kubera iki waje gusura D’Amour ukahanywera itabi kandi uziko bitemewe, nuko ahamagara D’Amour aramubwira ngo kubera iki wambeshyeye ngo ninjye wanywereye itabi aho ?, akomeza amubwira ko niyongera kumubona anywa itabi azamutamaza, niko byagenze rero amubonye amufata amashusho ari gutumura agatabi.

Impamvu nyamukuru yatumye ashyira hanze iyi video ni uko ngo yamubeshyeye ko anywa itabi kandi atarinywa.

D’Amour yasabye abantu kureka kumushinyagurira , bareke yivuze akire ndetse anashimira abantu bose bamufashije akanashimira Imana kuko uko yari ameze ahamya ko yari uwo gupfa.

Kuri ubu ngo yamaze koroherwa ku buryo abasha kugenda, ndetse asigaye ajya kuyungururisha amaraso inshuro imwe mu cyumweru, ubundi agakomeza ubuzima busanzwe, akaba ategereje ibizamini bye n’uwemeye kumuha impyiko.

Ibitekerezo

  • ariko biraboneka ko arwaye abatanze bose Imana ibahe umugisha kandi uwatanze aba yatanze ntimukicuze mwakoze byiza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa