skol
fortebet

Diane Rwigara na Nyina bitabye urukiko bataha bataburanye

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018 Diane Rwigara na Nyina Mukamugemanyi Adeline Rwigara bitabye urukiko ngo urubanza rwabo rutangire kuburanishwa mu mizi ntibabura ahubwo urubanza rwabo rwimurirwa tariki 22 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Me Gashabana yasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki kuko hari urubanza afite muri aya masaha mu Rukiko rw’Ikirenga, naho Me Buhuru we avuga ko kuba bahindura itariki nta kibazo.

Diane Rwigara yitabye urukiko yunganiwe nk’ibisanzwe na Me Buhuru Célestin, naho nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa