skol
fortebet

Dore ukuri nyako ku bivugwa ko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ko wafunzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2019 umupaka wa Gatuna wafunzwe, hari amakuru yahise acicikana ko n’uwa Cyanika wafunzwe.

Sponsored Ad

Umupaka wa Cyanika bivugwa ko wafunzwe, uherereye mu karere ka Burera mu murege wa Cyanika, akagari ka Kamanyana ho mu ntara y’Amajyaruguru.

Byavuzwe ko wafunzwe nyuma y’iminsi mike hagaragara urujya n’uruza rw’abanyarwanda bavugaga ko bari baragiye muri Uganda mu bikorwa bitandukanye bahagera bagakorerwa ihohoterwa

Ni na nyuma y’uko kandi hari amakuru yavaga i Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda yavugaga ko hashyizweho bariyeli igamije guhigisha uruhindu Abanyarwanda.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane nta muntu n’umwe wigeze yambuka umupaka wa Cyanika.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko nta kamyo n’imwe yemerewe kwambuka umupaka icyakora abantu bagiye hafi bemerwe kwambuka kuri uyu wa Gatanu.

Radiyo Ijwi rya Amerika, ivuga ko ku ruhande rwa Uganda, umuyobozi w’Intara ya Kisoro, Bizimana Abeli avuga ko umupaka uri ku ruhande rwabo ufunguye ariko ngo kuba ku ruhande rw’u Rwanda hafunze ntacyo byamara.

Abeli yakomeje avuga ko ngo yageze ku mupaka wa Cyanika agatungurwa no kubona nta bantu bahari kandi hahoraga urujya n’uruza rw’abavaga/binjira muri Uganda bagamije guhahirana.

Yagize ati “Hahoraga abantu benshi babaga bagamije guhahirana, nagezeyo nsanga hameze nk’ubutayu”.

Mu kiganiro umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko imodoka zikoreye ibicuruzwa zivuye muri Uganda kuva ku wa Gatatu nimugoroba tariki ya 27 Gashyantare 2019 zangiwe kwambuka umupaka wa Cyanika n’uwa Gatuna, iri ku ruhande rw’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), cyo kivuga ko umupaka wa Cyanika uri gukora neza nta kibazo gihari.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), cyanashyize hanze itangazo rivuga ko kubera imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa ku mupaka wa Gatuna, ibikamyo byose byikoreye imizigo yambukiranya umupaka wa Gatuna bizajya bikoresha umupaka wa Kagitumba cyangwa uwa Mirama Hills kugeza itariki bazamenyesha imirimo yo kubaka nirangira.

Ni itangazo ryashyizwe mu cyongereza, igiswahili n’Ikinyarwanda ngo ryumvikane neza ku mpande zombi.

Chimpreports yanditse ko umuvugizi wa leta ya Uganda yakomeje avuga ko n’ubwo RRA ivuga ko hari ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa ku mupaka w’u Rwanda, bitabuza abantu guhahirana dore ko hari n’abakenera kwiga bambutse umupaka.

Yanakomeje ahakana amakuru avuga ko Abanyarwanda baba muri Uganda bakorerwa iyicarubozo n’ihohoterwa.

Yagize ati ” Nta munyarwanda uhohoterwa cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo muri Uganda, turagira ngo twohereza ubutumwa bw’umvikana neza mu Rwanda, nta munyarwanda utotezwa hano muri Uganda" .


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa