skol
fortebet

Dr Asiimwe yakebuye ababyeyi bigana imvugo y’ umwana utaramenya kuvuga

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda y’ imikurire y’ umwana ukiri muto yakebuye ababyeyi baganiriza abana babo bataramenya kuvuga bakajya basubiramo imvugo y’ uwo mwana, agaragaza ko bigira ingaruka ku mwana.
Ubu butumwa Dr Anita Asiimwe yabutanze kuri wa 6 Ugushyingo 2017 ubwo yatangizaga amahugurwa ku buryo bwo kuganiriza abana bakiri bato.
Ni kenshi usanga umubyeyi aganira n’ umwana we utaramenya kuvuga, ukumva ashimishijwe no gusubiramo imvugo y’ uwo mwana, Dr Asiimwe avuga ko ibi ababyeyi (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda y’ imikurire y’ umwana ukiri muto yakebuye ababyeyi baganiriza abana babo bataramenya kuvuga bakajya basubiramo imvugo y’ uwo mwana, agaragaza ko bigira ingaruka ku mwana.

Ubu butumwa Dr Anita Asiimwe yabutanze kuri wa 6 Ugushyingo 2017 ubwo yatangizaga amahugurwa ku buryo bwo kuganiriza abana bakiri bato.

Ni kenshi usanga umubyeyi aganira n’ umwana we utaramenya kuvuga, ukumva ashimishijwe no gusubiramo imvugo y’ uwo mwana, Dr Asiimwe avuga ko ibi ababyeyi babikora bataziko ari bibi gusa ngo bakwiye kubireka.

Yagize ati “Hari igihe umubyeyi aganira n’ umwana w’ amezi atandatu akaba atazi ko kumubwira imvugo isanzwe y’ abantu bakuru bimufasha kumenya ururimi vuba. Usanga umubyeyi arimo gusubiramo imvugo y’ uwo mwana. Si uko adashaka ko umwana azamura ubumenyi bw’ umwana wawe ahubwo ni uko utazi ko ibyo urimo gukora ari amakosa.”

Uyu muyobozi yashimye ikiganiro cy’ abana itetero gitambuka kuri radio Rwanda avuga ko ari uburyo bwo kuganira n’ abana ukoresheje imvugo y’ abantu bakuru.

Umuyobozi wa RBA, Athur Asiimwe yavuze ko ikiganiro Itetero bagitangiye babona ari akantu gato nyamara ngo mu myaka ibiri kimaze ngo kiri muri gahunda za radiyo Rwanda zikunzwe cyane.

Yagize ati “Ikiganiro Itetero twagitangiye mu myaka ibiri ishize tubona ari akantu gato ari ubu ni imwe muri gahunda zikunzwe.”

Asiimwe yavuze ko bafite gahunda yo kwagura ikiganiro Itetero kikajya gitambuka no kuri Televiziyo Rwanda.

Ubuyobozi bwa Radiyo Rwanda bushishikariza abantu kumva ikiganiro Iterero kuko byabahesha amahirwe yo gutsindira ibihumbi 50 by’ amafaranga y’u Rwanda.

Ibihembo bya mbere byaratanzwe ibindi bihembo bizatangwa tariki 7 Ugushyingo 2017, saa 17h30. Umuyobozi wa Radiyo Rwanda Aldo Havugimana avuga ko irushanwa ITETEROQUIZ rigamije gushimira abakurikirana iki kiganiro aho uzajya ahamagara agasubiza neza ibibazo yabajijwe azajya ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 50 y’amanyarwanda.

Ikiganiro Itetero gitegurwa na Radio Rwanda ku bufatanye na Unicef. Iki kiganiro gitambuka kuri radiyo buri wa kabili wa buri cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba na buri wa gatandatu kuva saa yine n’igice za mu gitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa