skol
fortebet

Dr Frank Habineza ngo natorwa azorohereza abazunguzayi gukora

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza avuga ko natorwa azaharanira ko ubucuruzi buciriritse bujya mbere akavuga ko n’ abacururiza mu mihanda bazwi kw’ izina ry’ abazunguzayi bazashakirwa ibibaranga bagakomeza gukora.
Ni mu gihe umugi wa Kigali ushyize imbere gahunda yo gukura abazunguzayi mu mihanda uvuga ko bateza akajagari n’ umutekano muke.
Dr Habineza ibyo kureka abazunguzayi bagakomeza bagakora yabitangaje tariki 31 Nyakanga ubwo (...)

Sponsored Ad

Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza avuga ko natorwa azaharanira ko ubucuruzi buciriritse bujya mbere akavuga ko n’ abacururiza mu mihanda bazwi kw’ izina ry’ abazunguzayi bazashakirwa ibibaranga bagakomeza gukora.

Ni mu gihe umugi wa Kigali ushyize imbere gahunda yo gukura abazunguzayi mu mihanda uvuga ko bateza akajagari n’ umutekano muke.

Dr Habineza ibyo kureka abazunguzayi bagakomeza bagakora yabitangaje tariki 31 Nyakanga ubwo yiyamamarizaga mu murenge wa Rusororo w’ akarere ka Gasabo.

Uyu mukandida uri muri batatu bahatanira kuyobora u Rwanda mu matora y’ umukuru w’ igihugu asigaje amasaha atarenze 48 ngo abe avuga ko imirimo iciriritse n’ ubucuruzi buciriritse bitagomba kwirengagizwa kuko aribyo bituma igihugu kigera ku iterambere.

Avuga ku bazunguzayi yagize ati “Bariya badufatiye runini kuko babasha kugeza ku baturage ibyo bakeneye bityo na bo bakanabasha kwiteza imbere. Igisubizo si ukubaca, ahubwo ni ukunoza uburyo wo gukoramo ukabarinda gukorera mu kavuyo ndetse ukabaha n’ibibaranga.”

Akomeza avuga ko azongerera ubushobozi abatwara ibinyabiziga bito nka moto bagabanyirizwa imisoro ndetse no koroherezwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bubasha kubabangamira mu kazi ka bo bityo bagatezwa imbere byihuse.

Dr Habineza, yanavuze ko azashyiraho gahunda ya Gira ihene mubyeyi, Gira urukwavu, inkoko mwana, aho abana bato b’abanyeshuri bazabasha korozwa amatungo magufi yabafasha kwirwanaho kandi bari no mu buzima bw’ishuri.

Ati “Ntabwo umuryango watera imbere udafite ibikenerwa by’ibanze nk’ayo matungo magufi, kuko ari na yo abasha kubafasha mu dukorwa duto duto kandi ni two dufasha kuzamura imiryango. Ni muri urwo rwego hazabaho koroza abaturage amatungo magufi, ihene, intama, inkwavu n’ingurube ku bazemerewe.”

Dr Habineza yanavuze ko hazabaho guha abaturage inka ku buryo umuryango ushobora kujya worozwa inka zitagoranye kuzorora kuko iz’inzungu bahabwa usanga abenshi batazibasha bityo zigahabwa n’ubundi abari basanzwe bafite ubushobozi.

Yagize ati “Tuzareba inka zidahenze kandi zitanga umusaruro kuko na zo zirahari tuzoroze abaturage, kuko iyo urebye inka zihenze, izitanzwe mu karere kamwe ziba zishobora kuvamo izakorozwa intara yose kandi nta musaruro ufatika zitanga kurusha izahabwa abaturage bashoboye kuzitaho bitabagoye”.

Ku ikubitiro uyu mukandida yagiye ahura n’ imbogamizi ikomeye yo kutabona abantu benshi aho yagiye kwiyamamariza, nyuma biza kugaragara ko ubuyobozi bw’ inzego zibanze bubuza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batavuga rumwe n’ ubutegetsi buriho.

Nyuma inzego nkuru z’ ubutegetsi zahagurukiye iki kibazo abakandida batavuga rumwe n’ ubutegetsi batangira kubona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Dr Habineza arasoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge hafi ya Gare ya Nyabugogo.

Ibitekerezo

  • tukurinyuma twese tubyerekanye ntitwabaho namwe murabizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa