skol
fortebet

Zuba yahishuye uburyo yemera Nyabingi na Ryangombe atemera Yesu na Mohamed,asobanura n’impamvu itangaje

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo uzwi nka Muganga Zuba wagize umwuga ubuvuzi gakondo yatunguranye avuga uburyo atemera Yesu na Mohamed ahubwo ko yemera Nyabingi na Ryangombe ndetse avuga n’impamvu.

Sponsored Ad

Muganga Zuba utuye ahazwi nko mu Cyumbati muri Nyamirambo,mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,yemeje ko imyemerere ye ishingiye kuri Nyabingi na Ryangombe bitewe n’uko ari bo afata nk’abakurambere be umurage afite wo kuvura indwara zitandukanye awukomoraho.

Muganga Zuba yavuze ko Nyabingi ubusanzwe yari umugore wavuraga abantu yifashishije ibyatsi by’ibimera ndetse ngo akaba yaritwaga Nyabyinshi,nyuma akaza kwitwa Nyabingi ubwo yajyaga ngo muri Congo naho kuvurayo,naho akahakorera ibitangaza akavura abantu bagakira.

Si muri Congo gusa uyu NYABYINSHI yagiye kuko ngo hafi ibihugu byose byo muri aka karere k’Uburasirazuba yabigezemo ahakora ibitangaza akavura abantu barwaye indwara zitandukanye zari zarananiranye akoresheje ibimera n’inyamanswa,nyuma rero ngo nibwo abazungu baje mu Rwanda bazanye imiti yabo maze batangira kumvisha abaturage ko Nyabingi ari ikintu kibi cyane ari nk’idayimoni.

Ni byinshi uyu muganga yavuze kuri NYABINGI wari ufite n’inkomoko y’i Bwami we afata nk’umukurambere we,ndetse aha akaba yakomoje no kuri RYANGOMBE yagereranyije nk’umutambyi wo muri iki gihe,kuko ngo ari we basangaga bakamugezaho ibyifuzo byabo bakamusaba kubatakambira ku Imana.

REBA HASI IKIGANIRO KIMARA HAFI ISAHA Dr. ZUBA yagiranye na ’VIPI Rwanda’:

Ibitekerezo

  • Ijambo ry’Imana risobanura ko imyemerere myinshi ijyana abantu kurimbuka.Ngo bake cyane nibo banyura mu nzira Imana yemera.Imana idusaba gushishoza,aho gupfa kujya mu idini ibonetse.Ndetse ikadusaba gusohoka mu idini y’ikinyoma.Niba uyu yemera Nyabingi na Ryangombe,ni uburenganira bwe.Ariko amenye ko bimujyana kuzabura ubuzima bw’iteka.Kimwe n’abajya mu madini Imana itemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa