skol
fortebet

“Dufite abantu bafunze kuko babangamiye abana babo bababuza gushakana” Fidele Ndayisaba

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ ubwiyunge yagaragaje ko mu Rwanda ikintu cyose kijyanye n’ amacakubiri n’ ivangura kidakinishwa kugeza aho ababyeyi babujije abana babo gushakana kuko hari ibyo badahuje babihanirwa n’ amategeko.
Umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge Fidele Ndayisaba yabikomojeho ubwo yaganirizaga abanyamakuru kuri uyu wa 16 Mata 2018, anavuga ko magingo aya hari ababyeyi bafunzwe bazira kubangamira abana babo bababuza gushyingiranwa kuko hari (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ ubwiyunge yagaragaje ko mu Rwanda ikintu cyose kijyanye n’ amacakubiri n’ ivangura kidakinishwa kugeza aho ababyeyi babujije abana babo gushakana kuko hari ibyo badahuje babihanirwa n’ amategeko.

Umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge Fidele Ndayisaba yabikomojeho ubwo yaganirizaga abanyamakuru kuri uyu wa 16 Mata 2018, anavuga ko magingo aya hari ababyeyi bafunzwe bazira kubangamira abana babo bababuza gushyingiranwa kuko hari ibyo badahuje.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ibyo bakinisha n’ ibyo badakinisha, hari abajya bakinisha ibintu ukumva ngo twebwe ntabwo twashyingira bariya bantu kuko hari ikintu tudahuje. Ahubwo mu mategeko ikibazo kiba gushyingira abantu kuko hari ibyo bahuje, murabizi muri siyansi abantu bahuje isano iyo babyaranye biba ibibazo….Dufite abantu bafunze kuko babangamiye abana babo bababuza gushakana kuko badafite ibyo bahuje. Abantu bakwiye kumenya ko bidakinishwa”.

Ndayisaba yakomoje no ku muntu wavuga ko yimwe amahirwe kubera icyo aricyo, igitsina, ubwoko n’ ibindi.. ..atitonze ashobora guhanirwa icyaha cyo gukwirakwiza amacakubiri mu gihe yabyitwaje akavuga ko yarenganyijwe kandi atariko bimeze.

Yagize ati “Umuntu wajya mu itangazamakuru akavuga ko boss wanjye yanyimye amahirwe kuko ndi uyu n’ uyu tukabibona mu kinyamakuru twaguhamagara tukakubaza ‘uravuga y’ uko wabangamiwe biduhe neza, niba utabihagazeho vugana na kiriya kinyamakuru ugaragaze ukuri, niba ubihagazeho garagaraza ibimenyetso wa wundi tumutungire agatoki RIB yatangiye gukora ntabwo bikiri polisi”.

Ivangura no gukurura amacakubiri bihanishwa igihano kirenze imyaka itanu ariko ntikirenge irindwi. Ku cyaha cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside ni hagati y’ imyaka itanu n’ icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa