skol
fortebet

EXPO2019:Hahishuwe umubare udasanzwe w’udukingirizo tumaze gutangwa mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umushinga ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) umaze gutanga udukingirizo turenga ibihumbi 60 kuva imurikagurisha ry’uyu mwaka ryatangira.

Sponsored Ad

Expo 2019 yatangiye kuwa wa 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. Kugeza tariki 30 Nyakanga, AHF ivuga ko yari imaze gutanga udukingirizo 68 251. Kuwa Kabiri tariki 30, niwo watanzweho udukingirizo twinshi kuko hatanzwe 16604.

Umukozi wa AHF, Kayitesi Médiatrice yabwiye itangazamakuru ko imyumvire ku gakingirizo imaze guhinduka mu ngeri zose z’abantu ku buryo bitagitera isoni kwaka agakingirizo.

Yagize ati“Abantu batinyaga kwaka agakingirizo ariko ubu byarahindutse, ubona n’abakobwa baza, umukobwa akakubwira ati wampaye agakingirizo?”

Ngo kuba muri Expo hahurira abantu benshi n’imwe mu mppamvu nyamukuru ituma AHF ifata iya mbere mu kuza guha abantu udukingirizo ku buntu.

Uyu mushinga kandi ubashishikariza kwirinda no kwipimisha indwara zitandura, kuboneza urubyaro no kwirinda izindi ndwara zirimo Ebola n’igituntu.

Umugenzuzi w’ibikorwa bya AHF mu imurikagurishwa riri kubera i Gikondo, Nikuze Sandra we yavuze ko bifuza ko ahantu hose hahurira abantu benshi hajya haboneka udukingirizo ku buntu.

Ati “Impamvu tuba twaje mu imurikagurisha ni uko hari indi ntambwe twifuza ko yaterwa. Ahantu hose hakunda guhurira abantu nko mu tubari cyane cyane, mu mahoteli, mu masoko n’ahandi tuba dushaka ko haba udukingirizo tw’ubuntu.”

Nikuze yavuze ko mu bari kwaka udukingirizo cyane ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 44.

AHF ivuga ko kwigisha abantu uko agakingirizo gakoreshwa no kugatangira ubuntu atari ugushishikariza abantu ubusambanyi.

Uyu mugenzuzi wa AHF yavuze ko hari n’abana bari munsi y’imyaka 18 usanga nabo bashaka udukingirizo ariko ngo ntibatubaha kuko utwo bafite twagenewe abantu bujuje imyaka y’ubukure.

AHF ivuga ko SIDA nta muti nta n’urukingo igira, ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu ku giti cye n’umuryango muri rusange.

Biteganyijwe ko abantu imurikagurisha ry’uyu mwaka rizarangira ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa