skol
fortebet

Felix Tshisekedi n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Africa CEO Forum igiye kubera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019.

Sponsored Ad

Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa I Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Perezida Tshisekedi ukomeje gutsura umubano n’ibindi bihugu byo karere,yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize.

Uyu mukuru wa RDC uherutse gutorwa ngo asimbure Kabila wari umaze imyaka isaga 18 ku butegetsi,yatangiye kugirana umubano mwiza n’u Rwanda kuko mu minsi ishize yemeye ko indege ya Rwandair ikorera ingendo I Kinshasa.

Iyi nama ya Africa CEO Forum igiye kumara iminsi ibiri aho itangira kuri uyu wa mbere ndetse igomba kwitabirwa n’abantu bagera ku 1800 bazaturuka mu bihugu 70 byo ku migabane inyuranye iri ku isi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa