skol
fortebet

FERWAFA ihaye umugisha Antoine Hey nk’umutoza w’Amavubi

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

FERWAFA yemeje Umudage Antoine Hey nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’.Ahigitse umu Portugal n’umu Suwisi.
Ni nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru ’La Jeune Afrique’ yemezaga ko Antoine Hey w’imyaka 46 y’amavuko ko ariwe mutoza wa Amavubi.
Umuvugizi wa Ferwafa yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko icyo kinyamakuru atari cyo gifite uburenganzira bwo gutangariza abanyarwanda umutoza w’Amavubi. (...)

Sponsored Ad

FERWAFA yemeje Umudage Antoine Hey nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’.Ahigitse umu Portugal n’umu Suwisi.

Ni nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru ’La Jeune Afrique’ yemezaga ko Antoine Hey w’imyaka 46 y’amavuko ko ariwe mutoza wa Amavubi.

Umuvugizi wa Ferwafa yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko icyo kinyamakuru atari cyo gifite uburenganzira bwo gutangariza abanyarwanda umutoza w’Amavubi. http://umuryango.rw/imikino/article/la-jeune-afrique-siyo-itangazariza-u-rwanda-umutoza-w-igihugu-ferwafa

Agizwe umutoza w’Amavubi usimbura McKinstry wirukanwe umwaka ushize kubera umusaruro mubi.

Abatoza batatu, Jose Rui Lopez Aguas umunya Portugal, umusuwisi Raoul Savoy n’umudage Antoine Hey nibo bageze mu cyiciro cya nyuma, bakoze ikizamini cya nyuma kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017 ku icyicaro gikuru cya FERWAFA I Remera.

Abatoza 52 nibo bari basabye gutoza ikipe y’igihugu, ijonjora rya mbere ryasize 44 basezerewe hasigayemo 8 gusa, muri aba 8 bakoreshejwe ikizamini cyo kuvuga(Interview) hifashishijwe uburyo bwa Skype maze hasigaramo batatu.

Aba batatu bahuriye ku icyicaro cya FERWAFA, bakora ikizamini cya nyuma nacyo cyo kuvuga.

Umuryango.rw , ufite y’uko uyu mudage yahawe amasezerano y’imyaka ibiri, akaba azajya ahembwa ibihumbi 20 by’amadorali ku kwezi(miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.), aya mafaranga igice kimwe ngo kikaba kizajya gitangwa na federasiyo y’umukino w’amaguru mu Ubudage.

Antoine wagizwe umutoza w’Amavubi

Incamake kuri Antoine Hey:

Antoin Hey, ni umudage wavutse tariki 19 Nzeri 1970 afite uburebure bwa metero 1 santimetero 80(1.80m), nawe ni umwe muri batatu bifuza gutoza Amavubi.

Ni umugabo udafite amateka menshi mu bijyanye n’ubutoza, dore ko amaze imyaka irindwi n’amezi atatu nta kipe afite atoza, ibitabo byerekana ko aheruka gutoza mu Ugushyingo muri 2009 ubwo yatozaga ikipe y’igihugu ya Kenya.

Yatangiye gutoza muri 2002 ahereye mu Ubudage iwabo mu ikipe ya VfR Neumünster guhera muri 2002 kugeza 2004, 2004 kugeza 2006 yatoje ikipe y’igihugu ya Lesotho naho 2006 kugeza 2007 atoza ikipe y’igihugu ya Gambia.

Umwaka 2007 yatoje ikope ya US Monastir yo muri Tunisia. 2008 kugeza 2009 yatoje ikipe y’igihugu ya Liberia, naho guhera muri Gashyantare kugeza mu Ugushyingo 2009 yari umutoza w’ikipe y’igihgu cya Kenya.

Kuva mu Ugushyingo 2009 kugeza ubu bigaragara ko uyu mutoza nta kipe n’imwe yari afite atoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa